Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi no gufasha abahinzi kongerera umusaruro agaciro, mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rwempasha hari kubakwa uruganda ruzajya rwumisha urusenda; imirimo yo kurwubaka ikaba igeze kuri 64.17%.
Ni mu gihe muri aka Karere, abahinzi batangiye kwitabira kubyaza umusaruro urusenda, igihingwa ngengabukungu kiri guhindura ubuzima bwabo n’ubukungu bw’akarere muri rusange.
Nyirambarushimana Odette na Barenganayabo Sylvestre ni bamwe mu banyamuryango ba Koperative Muvumba P8, imaze kubaka izina mu buhinzi bw’umuceri, bakaba barongeyemo n’urusenda.
Mbarushimana avuga ko mbere yahingaga ibigori n’ibishyimbo, ariko ntibimufashe nk’uko yifuzaga, yakomeje agira ati: “Mbere yo kwinjira muri iyi koperative, ubuzima bwari bugoye cyane, ariko nyuma habayeho impinduka zikomeye tubikesheje umuceri. None ubu twongeyemo n’urusenda narwo nasanze ari igihingwa cy’ingufu. Iyo uhinze neza, ukarwitaho kandi ukarutunganya neza, urabona amafaranga menshi kurusha ibindi bihingwa.”
Barenganayabo Sylvestre we avuga ko urusenda rutangiye guhindura imibereho y’abahinzi benshi mu Murenge wa Matimba, ati:“Twize guhinga urusenda, njye najyaga ndubona Kagitumba nkabona rusa neza nkibaza amafaranga ava mu rusenda nkayabura, ariko nyuma y’amahugurwa twahawe ku bihingwa ngengabukungu, twasanzwe nta kindi gihingwa cyatanga amafaranga nkabyo. NAEB yaduhuje n’abashoramari bazatugurira ku giciro cyiza cyane yewe dore baduhaye n’uruganda tuzajya turutunganyirizamo, tukarugurisha menshi. Twiteguye kongera ubuso tukarwagura.”
Umuyobozi wa Koperative Muvumba P8, Rwihimba Ruhumuriza Jean Claude, avuga ko intego yabo ari ugukomeza kongerera agaciro umusaruro w’abanyamuryango, ati: “Turi kubaka ubufatanye n’abashoramari kugira ngo urusenda rwacu rugere ku isoko mpuzamahanga rufite ireme. Ubu turi no gukorana n’umushoramari wohereza urusenda hanze, Uwizeyimana Herriman, kugira ngo umusaruro wacu ubashe kuboneka mu bihugu bitandukanye by’i Burayi n’Asiya.”
Ni mu gihe umushoramari, Uwizeyimana Herriman wohereza urusenda hanze, avuga ko urusenda rwa Nyagatare rufite umwihariko kubera ubutaka bwaho n’imiterere y’ikirere bituma ruba rufite ubukana n’uburyohe bukunzwe cyane mu masoko yo hanze.
Ati: “Twabonye amahirwe akomeye muri Nyagatare. Abahinzi barimo gukora ibintu ku rwego rwiza, kandi tuzabafasha kubona isoko rirambye ku rwego mpuzamahanga kandi ku giciro cyiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko Leta n’akarere bashyigikiye cyane ubu buhinzi, nk’imwe mu nzira zo kongera umusaruro n’inyungu ku bahinzi.
Ati: “Twishimira ko abaturage bacu bamenye ko urusenda rutanga amafaranga menshi. Ubu turi gushyira imbaraga mu kongera ubuziranenge no gufasha koperative kugira ubushobozi bwo gutunganya umusaruro. Icyo twifuza ni uko buri muhinzi yagira uruhare mu ruganda ruri kubakwa kugira ngo inyungu zirusheho kugera kuri bose.”
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iki gihingwa, muri iki gihembwe cy’ihinga, koperative zitandukanye zafashe ingamba zo kongera ubuso buhingwaho urusenda aho Koperative Muvumba P8 iteganya kuruhinga kuri hegitari 11, Koperative KABOKU ikorera mu cyanya cyuhirwa cya Kagitumba ikaruhinga kuri hegitari 35; naho mu kibaya cya Kagitumba hazahingwa hegitari 35. Mu Mirenge ya Gatunda, Rukomo na Mukama na Nyagatare hazahingwa hegitari 13.5.
Mu karere hose hakaba hateganyijwe hegitari 60 zizahingwaho urusenda.
Uru ruganda rugeze ku kigero cya 64.17% ngo rwuzure, nk’uko bitangazwa na Mpezamihigo Gabriel, Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri NAEB.
Yagize ati: “Iki kigo kizafasha abahinzi kongerera agaciro umusaruro wabo. Uruganda ruzajya rwakira urusenda ruturutse mu mirima rukumishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bityo rukabasha kugurishwa ku giciro cyiza mu masoko yo mu Gihugu no hanze. Turateganya ko uru ruganda ruzaba rwaruzuye mu kwezi kwa mbere, rukazajya rutunganya umusaruro ukiva mu mirima y’abahinzi b’ubuhinzi bw’urusenda bo mu Karere ka Nyagatare.”
Kugeza ubu, ikiro kimwe cy’urusenda rwumishijwe cyangwa rutunganyijwe rugura hagati y’amafaranga 1,800 na 2,100, mu gihe urubisi rugura 500 Frw ku muhinzi. Ibi bituma abahinzi benshi bahitamo kurutunganya ubwabo mbere yo kurutanga ku isoko.
Uru ruganda ruri kubakwa ruzajya rwanikirwamo, rukanumishirizwamo umusaruro w’urusenda, ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Koreya binyuze mu kigega KOICA; ibikorwa byose bijyanye n’uyu mushinga bikazuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe.











