MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora26: Menya ibikorwa bizatahwa Iburasirazuba birimo inzu z’abatishoboye n’imidugudu y’icyitegererezo

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
02/07/2020

Tariki 4 Nyakanga amaso y’abanyarwanda yose azaba arangamiye i Tabagwe mu Karere ka Nyagatare ahazabera ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26 ku rwego rw’igihugu.

Hazatahwa ibikorwa bitandukanye muri aka karere, ariko nkuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabitangaje tariki 25 Kamena, buri karere gafite ibikorwa bizafungurwa ku mugaragaro mu cyumweru cyo Kwibohora kiri hagati ya tariki 28 Kamena na 4 Nyakanga nyir’izina.

Mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko, twabegeranyirije ibikorwa bizatahwa byiganjemo inzu zubakiwe abatishoboye, imidugudu y’icyitegererezo n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imiyoboro y’amazi.

Sitade ya Nyagatare ni kimwe mu bikorwa biri ku rutonde rw’ibizatahwa ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26. (Ifoto: Ndahunga I., Nyagatare District)

Mu Karere ka Nyagatare, mu mishinga izatahwa harimo Sitade ya Nyagatare iherereye mu Mujyi wa Nyagatare, ibitaro bya Gatunda mu Murenge wa Gatunda, n’amasoko mato ya kijyambere ya Shonga, Kabuga, Rwempasha na Musheri.

Mu Murenge wa Tabagwe niho umunsi nyir’izina uzabera; hazatahwa umudugudu w’icyitegererezo wo mu Kagari ka Kaborogota witwa Gishuro IDP Model Village, uzatuzwamo imiryango 64 y’abatishoboye kandi uzaba ufite ibikorwaremezo bitandukanye biwushamikiyeho, birimo ivuriro n’ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD centre).

Gishuro IDP Model Village ni umudugudu uherereye mu Kagari ka Kaborogota, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Uzatahwa ku mugaragaro kuwa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga.

Hari kandi umuhanda wa kaburimbo uturuka Nyagatare mu mujyi ukagera Karama, ureshya na kirometero 30.8.

Mu mirenge 14 yose y’Akarere ka Gatsibo kandi hazatahwa inzu 221 zubakiwe abatishoboye. Izi zije zisanga izindi 227 zatashywe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, muri gahunda yo kubakira abatishoboye.

Abatuye mu Murenge wa Gitoki bo by’umwihariko bazaba bishimira ibyariro (maternity ward) ryubatswe ku kigo nderabuzima cya Gitoki mu Murenge wa Gitoki.

Naho mu Murenge wa Rugarama, hazatahwa umuyoboro w’amazi (water pipe) wa Biyanga, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari akagari kazaba kagiye kubona amazi ya “robinet” bwa mbere.

Mu mirenge ya Rwimbogo, Muhura na Remera hazatahwa ubuhunikiro bugezweho bw’imyaka.

Mu Karere ka Ngoma hazatahwa ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model village) n’ikigo mbonezamikurire y’abana bato, byombi biherereye mu Mudugudu wa Dufatanye, Akagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama.

Umudugudu w’icyitegererezo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Jarama. (Ifoto: Bakengana J., Ngoma District)

Mu Karere ka Bugesera, umunsi wo Kwibohora  uzizihirizwa mu Murenge wa Ruhuha, Akagari ka Gatanga, Umudugudu wa Kibazi.

Nyuma yo kwitunganyiriza umuyoboro, abaturage babasha kuvoma amazi meza. (Ifoto: Mukantare J., Bugesera District)

Hazatahwa ibikorwa birimo umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero bitandatu wakozwe n’abaturage. Uwo muyoboro uha amazi ikigo cy’ishuri cya GS Butereri, n’abaturage bo mu midugudu ya Butereri na  Kibazi.

Ku rwego rw’Akarere ka Kayonza, hazatahwa ibikorwa biherereye mu mirenge ya Gahini, Ndego, Kabare, Ruramira, Mukarange, Murundi na Rukara.

Ibyo bikorwa birimo amashanyarazi, inzu 68 zubakiwe abaturage bataribafite aho baba, ndetse n’umuyoboro w’amazi ureshya na kiromotero 38.

Mu Karere ka Kirehe hazatahwa inzu 99 mu mirenge ya Mpanga, Gahara na Kirehe.

Hazatahwa kandi ibikorwa birimo amashanyarazi n’imishinga itatu y’amazi meza mu Murenge wa Nasho, mu midugudu ya Karenge, Kadamu na Masizi, ndetse no mu Murenge wa Mushikiri, mu tugari twa Bisagara na Cyamigurwa.

Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muhazi, mu Kagari ka Nyarusange, hazatahwa umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero 3.8 uzenguruka mu bice by’umujyi ahitwa Plage (Pulaje).

Muri aka karere kandi, mu Murenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, mu Mudugudu wa Gituza, hazatahwa inzu 13 zubakiwe abatishoboye.

Iyi ni imwe mu nzu zubatswe n’abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bubakira bagenzi babo batishoboye. (Ifoto: Bahati B. Muyumbu Sector)

Usibye ibikorwa by’i Nyagatare bizatahwa tariki 4 Nyakanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko mu tundi turere nyir’izina ibi bikorwa “by’indashyikirwa” igihugu gikesha kwibohora bizatahwa hagati ya tariki 3 na 4 Nyakanga; ibirori byo kubitaha kandi bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: BugeseraGatsiboIburasirazubaIntara y'IburasirazubaKayonzaKireheKwibohora26NgomaNyagatareRwamagana

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hari gushakishwa umuntu wataye uruhinja rwapfuye muri gare

Kayonza: Hari gushakishwa umuntu wataye uruhinja rwapfuye muri gare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU