MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Intara y’Iburasirazuba ihagaze ite nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rwibohoye?

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
08/07/2021
Hoteli La Palisse Nyamata yo mu Karere ka Bugesera

Hoteli La Palisse Nyamata yo mu Karere ka Bugesera

U Rwanda rumaze imyaka 27 rubohowe n’Ingabo RPF Inkotanyi nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rw’iterambere rwatangiye ubwo, hakurikiyeho ibikorwa byo gusana igihugu cyari cyasenyutse, no gukora ibikorwa byinshi by’iterambere.

Intara y’Iburasirazuba yashyizweho mu mwaka wa 2006, nyuma y’amavugurura yabaye mu miterere y’inzego z’ibanze, ifite uturere turindwi, imirenge 95, utugari 505 n’imidugudu 3,780.

Ni intara ifite abaturage imibare iheruka igaragaza ko barenga miliyoni eshatu. Ifite ubuso bwa kilometero kare 9,813, bikaba ari 37 ku ijana by’ubuso bw’igihugu cyose, ikaba ari na yo ntara nini mu gihugu, ihana imbibi n’ibihugu bitatu bya Afurika y’Iburasirazuba ari byo Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Muri rusange ni yo ntara ituwe kurusha izindi, ikungahaye cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi, ifite Pariki y’Akagera isurwa na ba mukerarugendo ndetse n’ibindi bikorwa byasurwa n’abaturuka mu gihugu no hanze yacyo.

Hari imishinga minini nk’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa, ibyanya binini byo kuhira imyaka, n’ibindi.

MUHAZIYACU yabegeranyirije bimwe mu bikorwa bigaragara muri iyi ntara, na bimwe mu bimaze kugerwaho mu iterambere ry’abaturage bayo, mu makuru agaragazwa n’ubuyobozi bw’iyi ntara.

Ubuhinzi

Intara y’Iburasirazuba ifite ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe by’ibigori, soya, ibishyimbo imyumbati n’umuceri ku buso buhuje bungana na hegitari 434, 934.10. Mu rwego rwo guhangana n’amapfa, hubatswe ibyuzi bitanga amazi yo kuhira imyaka bigera kuri 25.

Hari kandi n’idamu zindi 10 muri Kayonza zigiye kubakwa n’Umushinga wa KIIWP uterwa inkunga na IFAD urimo gufasha imirenge ya Kayonza yibasirwa cyane n’izuba, ari yo Ndego, Mwiri, Rwinkwavu, Kabare, Murundi na Gahini.

Hafite ubwanikiro 520 n’imbuga 282 zo gusaruriraho mu rwego rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, 60 hatunganyirizwa umusaruro wa Kawa, n’inganda 29 zitunganya kawa.
Ubworozi

Intara y’Iburasirazuba yibona nk’igicumbi cy’ibikomoka ku bworozi, kuri ubu bakaba bari mu rugendo rwo kuvugurura ubworozi, hari inka zisaga ibihumbi 400, hari amakusanyirizo y’amata 44, kuri ubu hubatswe ibyuzi bifasha aborozi mu mirenge yose ibarizwamo inzuri, n’ubu bakaba barimo kuzongera mu rwego rwo kugabanya urugendo inka zikora.

Ibigori byeze mu Karere ka Gatsibo. (Ifoto: Akarere ka Gatsibo)

Imihanda

Uyu mwaka wa 2020-2021 hatunganijwe imihanda y’igitaka ireshya na kilometero 665.6, harimo imihanda mishya ya kaburimbo ya kilometero 49.813 mu mijyi itandukanye.

Harimo gukorwa kandi imihanda ihuza intara n’ibindi bice by’igihugu, harimo umuhanda Ngoma – Bugesera – Nyanza umaze gukorwaho kilometero 10 muri Bugesera, naho umuhanda Nyagatare – Gicumbi ugeze kuri 80 ku ijana. Ubu harimo gushyirwa amatara ku muhanda Kagitumba – Kayonza – Rusumo watangiye kubakwa muri 2018.

Ibindi

Mu bijyanye n’ubuzima, iyi ntara ifite ibitaro 10, ibigo nderabuzima 116 n’amavuriro 314, naho mu burezi, hari kaminuza icyenda zafunguye amashami muri iyi Ntara (amashami atatu ya Kaminuza y’u Rwanda, abiri ya IPRC, East Africa University, UPB-Byumba, UNILAK Rwamagana Campus na RICA.

Mu Ntara y’iburasirazuba hari inganda 161, harimo 127 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ikigero cya 83.7% by’abaturage nibo babasha kubona amazi meza, naho amashanyarazi ageze kuri 55.8% by’abaturage.

Muri iyi ntara hari imidugudu y’icyitegererezo 25, hubatswe za sitade z’imikino eshatu i Ngoma, Bugesera na Nyagatare.

Mu bukerarugendo, mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho hari “Liberation Corridor” mu Karere ka Nyagatare, nka kimwe mu bikorwa byasurwa ku bakeneye amateka ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Hari kandi Pariki y’Akagera.

Muri iyi ntara habarizwa  ibiyaga 31 muri 34 biri mu gihugu, amahoteri 14 kugeza ubu.

Hoteli La Palisse Nyamata yo mu Karere ka Bugesera

“Kwibohora ni urugendo”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yagize ati: “Kwibohora ni urugendo, kwibohora ni uruhererekane rw’ibikorwa, kwibohora navuga ko mu by’ukuri ari isoko yo kwigira.”

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Guverineri Gasana yongeyeho ko ikintu cya mbere cyabayeho muri urwo ruhererekane rw’ibikorwa byo kwibohora, ari ukubona igihugu, igihugu “cyiza” cy’Abanyarwanda bose, bafite uburenganzira bungana, umutekano n’amahoro, ndetse n’imibereho myiza.

Ati: “Umuturage ku isonga ni yo ntego yacu, kwishakamo ibisubizo ni yo gahunda yo kwibohora kandi kwibohora ni urugendo, ariko tugeze aho nagira ngo nsabe urubyiruko rwubakire ku byo twagezeho bakomeze imbere, bazahe urungano rundi, bakomeza kwihutisha iterambere nk’uko tubyifuza.”

Urugero rwa Nyagatare

Meya w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian we avuga ko akarere kabo ka Nyagatare ari akarere yavuga ko ari gashya, kuko kangana n’imyaka igihugu kimaze cyibohoye.

Ati: “Ni akarere katabagamo ibikorwa byose bigize ubuzima bw’abaturage, nta bikorwaremezo byahabaga, nta mavuriro yahabaga, nta mashuri yahabaga.”

Yakomeje ati: “Twakwishimira ko ubuhinzi bwacu bwateye imbere, nubwo hakiri byinshi byo kunozwa, iyo urebye uburyo duhuza ubutaka tukabona umusaruro w’ibigori, uba ari umusaruro mwiza ushimishije, umuceri n’ibishyimbo ndetse n’ibitoki, aho mu by’ukuri twumvaga ko ibitoki bivanwa Uganda mu bihe byashize, ariko ubu tubona ko abaturanyi baza kugurira hano.”

Meya Mushabe yakomeje agira ati: “Ubu turishimira ko abaturage bamaze kumenya gutunganya inzuri zabo, dore ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye inzuri, ariko dufite n’abandi benshi bamaze guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ntabwo twagiraga aho tugurisha amata, ariko ubu dufite amakusanyirizo y’amata 16, umworozi wese ugemura amata ahemberwa kuri konti nta muntu ugishobora guhabwa amafaranga mu ntoki.”

Yakomeje avuga ko muri izo nzuri bafite zigera ku 7,500, abaturage benshi bamaze kumenya gufata neza amatungo yabo, bamaze kuvugurura ubworozi, aho bishimira ko ku mpuzandengo ku munsi bashobora kubona litiro z’amata zigera ku bihumbi 100.

Bafite intego ko mu myaka itarenze ibiri  bazabirengaho bakagera kuri litiro bihumbi 500, kuko byose biterwa n’amasoko, aho ubu bishimira ko bafite uruganda rwa Savanna, ariko bakaba noneho banishimira ko bagiye kubona uruganda rw’amata rugiye gutangira.

Yongeye ati: “Twishimira amashanyarazi, ni akarere gashya katabagamo ikintu cyose cy’amashanyarazi, ariko ubu 52.8 ku ijana ni bo bamaze kubona amashanyarazi. Amazi tumaze kugera kuri 58 ku ijana, twakwishimira imihanda tumaze kubona iwacu, iyo ugeze mu karere ka Nyagatare haracyari imihanda mu by’ukuri iri gukorwa, ariko nanone urugendo urebye aho tuvuye n’aho tugeze, dufite imihanda, yaba ari kaburimbo.”

Meya Mushabe avuga nta mashuri yabaga mu Karere ka Nyagatare, ubu gafite ibyumba 3,152, uyu mwaka ushize wonyine hubatswe ibyumba 1,223 kandi ngo nibura muri buri kagari ushobora kuhabona ivuriro ry’ibanze, bakagira ibigo nderabuzima 20 n’ibitaro bibiri.

Icyanya cyuhirirwamo imyaka in Nasho kuri hegitari zisaga 1000 ku butaka buhuje mu Karere ka Kirehe, ahazwi nko kwa Buffet (Ifoto: Intara y’Iburasirazuba)
Umworozi ubikora mu buryo bugezweho, aho ahunika ubwatsi azagaburira amatungo ye. Ni mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza. (Ifoto: Kayitare A.)
Icyanya cyuhira imyaka cya Ngoma 22, cyuhira imyaka mu mirenge ya Rurenge na Remera mu Karere ka Ngoma. (Ifoto: Nsabimana JD)
Hoteli yitwa East Gate iherereye mu Karere ka Gatsibo. (Ifoto: Hakizimana Y.)
Ivuriro ry’ibanze rya Karambo mu Karere ka Nyagatare. Kuri ubu tugari twose tugize aka karere dufite amavuriro mato – postes de santé (Ifoto: Ndahunga I.)
Ku isoko y’amazi ya Gihengeri, ahubatse umuyoboro ujyana amazi mu mirenge myinshi igize Akarere ka Gatsibo (Ifoto: Akarere ka Gatsibo)
Iburasirazuba ni ho haba Pariki y’Igihugu y’Akagera. Izi ni imparage zo muri Pariki ziherereye ku ruhande rw’i Mutumba mu Karere ka Kayonza (Ifoto: Nsabimana JD)
Icyanya cyuhirirwamo imyaka i Nasho mu Karere ka Kirehe (Ifoto: Nzirabatinya M.).
Ibiro by’Intara y’Iburasirazuba. Aha ni na ho hakorera Akarere ka Rwamagana.
Sitade ya Bugesera. Ifite ibibuga bitandukanye birimo n’icy’umupira w’amaguru. Iyi ni imwe muri sitade eshatu ziri mu Ntara y’Iburasirazuba, izindi zubatse mu turere twa Ngoma na Nyagatare. (Ifoto: Nsabimana JD).
Impinduka mu iterambere mu gice cy’Umujyi wa Ngoma (Ifoto: Manishimwe N.)
Igice cy’inyuma cya Hoteli y’Akarere ka Ngoma iherutse gufungura imiryango mu buryo bw’agateganyo(Ifoto: Manishimwe N.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Intara y'IburasirazubaKwibohora27

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umugabo yatawe muri yombi azira gukubita akanakomeretsa umwana we

Ngoma: Umugabo ukekwaho kwica umwana we amunize agahunga yafashwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU