Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2026, mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba habaye amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Uturere, hatorwa abayobozi bazayobora utu turere mu myaka itanu iri imbere.
Mu Karere ka Ngoma, Komite Nyobozi igizwe na Niyonagira Nathalie watorewe kuyobora Akarere, Ruyumbu Augustin Fares yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mukayiranga Marie Gloriose watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Kirehe, hatowe Rangira Bruno nk’Umuyobozi w’Akarere, Nzirabatinya Modeste aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu gihe Umubyeyi Aimee Laetitia yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Bugesera, Mutwara Ezra Gahiga ni we watorewe kuyobora Akarere, yungirijwe na Mpayimana Protais ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Tusiime Mukandori Grace ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.



Mu Karere ka Rwamagana, Dr. Marie Grace Sandra Musabwasoni yatorewe kuyobora Akarere, Kagabo Richards Rwamunono atorwa nka Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu gihe Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage watowe ari Ingabire Jenny.

Mu Karere ka Gatsibo, Komite Nyobozi nshya igizwe na Sekanyange Jean Leonard watorewe kuba Meya, Mwumvaneza Didas aba Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu naho Nyiranshuti Xaverine aba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Nyagatare, Kakooza Henry yatorewe kuyobora Akarere, Shyaka Frank aba Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, naho Niyigena Hilarie atorwa nka Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.



Mu Karere ka Kayonza na ho hatowe Komite Nyobozi igizwe na Hategekimana Fred watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere, Higiro Jules Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Nshizirungu Béatrice atorwa kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Aba bayobozi batowe bazayobora utu turere muri manda izamara imyaka itanu.






