Ku nshuro ya 27 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu Ntara y’Iburasirazuba ni ku nshuro ya cyenda hibukwa abari abakozi ba Leta muri Perefegitura ya Kibungo na za Superefegitura zahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 13 Mata 2021 ku cyicaro cy’Intara i Rwamagana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yatanze ikiganiro yise ‘Isano Muzi’.
Muri iki kiganiro yibanzwe cyane ku bucukumbuzi mu mateka y’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda rutigeze ruvangura abana barwo, mu byazanywe n’abazungu bishyirwa mu byangombwa ngo ni amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa.
Minisitiri Bamporiki yakomeje agira ati: “Birakwiye ko icyo twimwe na leta ya mbere yishe abantu, ko twe tukishakamo tukakiha, mureke dushyire imbaraga mu kumenya icyishe u Rwanda, tubisobanurire urubyiruko, bizadufasha kubaka u Rwanda ruzaramba igihe kirekire, ruzira amacakubiri.”

Mutaganda Charles ni umwe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari mu bakozi 19, mu muryango we harokotse umugore we Bucyeye Ignacienne.
Uyu Bucyeye avuga ko abacitse ku icumu bo muri iyi miryango yiciwe abayo, bateye intambwe mu kwiyubaka, ubu bakaba bari mu nzira njyabuzima.
Bucyeye yakomeje agira ati: “Abatazi gushima iyi Leta nabita indashima kuko iyi Leta yakoze ibishoboka byose ngo tugarure ubuzima, ndashima ingabo zari iza RPA, turashimira Intara y’Iburasirazuba, iyi gahunda imaze kujyaho twe abarokotse bo muri iyi miryango yaratunejeje cyane, kuba harakozwe urwibutso rwanditseho amazina y’abacu biratunezeza cyane, turashima kandi abandi bantu batahigwaga bemeye kwitandukanya n’abicanyi , umuntu wese wagize uruhare mu guhisha abantu, akamugeraho kugira ngo batamwica turamushima.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, yasabye abacitse ku icumu gukomeza kwihangana kuko ari abantu basabwe ibintu bikomeye birimo imbabazi no kwemera kwiyunga kandi bakabitanga, akavuga ko ari umusanzu munini batanzwe mu kubaka uru Rwanda.
Yabasabye kudaheranwa n’agahinda kuko ubu bafite igihugu, kitavangura, gitanga amahirwe ku bantu bose, igihugu gifite politiki nziza y’iterambere; gifite ubutabera bwunga.
Guverineri CG Gasana yakomeje agira ati: “Kwibuka ni uguha agaciro abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukwibuka amateka yacu yaba mabi yaba meza, tugomba kwibuka twiyubaka ku mateka mabi twaciyemo, tukibuka amateka meza yakozwe n’Inkotanyi zibohora iki gihugu zihagarika Jenoside yakorewe abatutsi.”
Muri uyu muhango kandi hagawe cyane abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’abagihembera urwangano n’amacakubiri.









