Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kunamira abasaga ibihumbi 25 bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibungo mu Karere ka Ngoma, indi mibiri icyenda y’abazize Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro, kuri iki cyumweru.
Ni umuhango wakorewe mu Murenge wa Kibungo ku rwibutso rwo ku rwego rw’Akerere ka Ngoma none tariki 6 Kamena 2021, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Urwibutso rwa Kibungo rusanzwe rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 25 y’abazize Jenoside bo mirenge ya Kibungo, Remera, Rurenge na Kazo.

Iyi mibiri icyenda yashyinguwe mu cyubahiro none irimo itatu yabonetse ahasizwaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa icyumba cy’ishuri ry’inshuke mu Kagari ka Bugera hafi y’ibiro by’Umurenge wa Remera,
Indi mibiri ine yaboneste hafi y’urugo rw’umuturage wari mu bikorwa byo gusiza ikibanza ngo yubake inzu n’undi wabonetse hafi y’umuhanda mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo;
Undi mubiri umwe wabonetse mu Murenge wa Rurenge mu murima w’umuturage wari umaze igihe awushakisha, atazi neza aho wajugunwe.

Umwe mu bafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro kuri iki cyumweru ni Ndaruhutse Pacifique ubu ufite imyaka 42,warokoye Jenoside ku Bitaro bya Kibungo, yabwiye MUHAZIYACU ko nubwo ari igihe cy’akababaro; uyu munsi atuje ku mutima kubwo gushyingura se.
Yagize ati: “Uyu ni papa naje guherekeza none, bamwica twari kumwe kuko bamwiciye ahantu ku muhanda hariya hafi yo muri Economat. Twari tumaze iyi myaka 27 yose twifuza kubona umubiri we ngo tumushyingure mu cyubahiro, iki gihe cyose ntabwo byari bitworoheye kuko twabonaga abandi baherekeje ababo tukumva natwe dushaka kumubona, ariko ubu nubwo ari igihe cy’akababaro navuga ko dutuje mu mutima kuba twarabonye umubiri we, tukaba tumuherekeje nk’abandi.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yihanganishije imiryango yabuze ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibungo n’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro none, abasaba gukomera kandi yizeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ukundi.
Ati: “Ubutumwa nta bundi ni ukubasaba gusa gukomera, mu bihe nk’ibi twibuka Abatutsi bazize ubusa, bazira uko baremwe kubera inyungu za politiki ya Leta mbi yimakaje kandi ibiba amacakubiri maze abaturage babura ubumwe, batatira igihango barica, bagamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.”
Hari n’aho yagize ati: “Kwibuka amateka yacu ni ngombwa kuko iyo twibutse tubona byinshi, tukiga byinshi, tukamenya byinshi ndetse tukahakura n’amasomo menshi by’umwihariko abato bacu, urungano, urubyiruko, ni byiza ko babimenya kuko nibo bari inyuma yacu bazasigara bayobora kino gihugu kandi bakakiyoborana ubuhanga n’ubushishozi na politiki nziza igeza Abanyarwanda aheza… Nta Jenoside izongera kubaho ukundi, uyu ni umuhigo wa twese.”
Muri uyu muhango hatanzwe n’ ikiganiro cyagarutse ku mateka mabi yaranze ubutegetsi bubi bwaranze Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu bari bakomeye bari abayobozi mu zahoze ari Komini za Kigarama na Perefegitura ya Kibungo; n’abahakomokaga babarizwaga mu nzego nkuru z’igihugu.
Ubu, nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye buri wese kwiyubaka no kugendera mu cyarekezo buri wese agiramo uruhare cy’u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi ruteye imbere; cyashyizweho n’Ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ubu.
Amatariki ya 14 na 15 muri Mata 1994 ni yo yakozweho ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu bice bya Remera ahahoze ari Komini Kigarama na Komini Birenga byo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo.











