MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Bahigiye kutaba inzira y’abitwa abafutuzi n’abinjiza magendu mu gihugu

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/08/2021
Inama y'abayobozi n'abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gatsibo

Inama y'abayobozi n'abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gatsibo

Bamwe mu baturage bavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gatsibo batuye mu mirenge ihana imbibi n’uturere dukora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, biyemeje ko batazaba inzira y’abambuka umupaka ku buryo butemewe.

Ibyaha byambukiranya umupaka mu bice bihana imbibi n’uterere dukora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bikunze kwibandwaho, harimo ubufutuzi (kwambuka umupaka ku buryo butemewe bagiye kuzana ibiyobyabwenge) kwinziza magendu no kugurayo ibicucruzwa bitandukanye mu buryo butemewe.

Umukuru wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CP Hatali Emmanuel mu mibare yagaragaje ni uko mu bantu bafatiwe muri ibi bikorwa i Nyagatare mu burembetsi 17% gusa nibo bo mu Karere ka Nyagatare, bivuze ko abenshi bakora ibi bikorwa bitemewe ari abaturuka mu bindi bice by’igihugu.

Bamwe mu bavuga rikijyana bo mu mirenge ihana imbibi n’uturere twa Gicumbi na Nyagatare biyemeje gukumira ibi bikorwa, Gatsibo ifatwa nk’umuhora wa kabiri ucishwamo ibiyobyabwenge na magendu; iyi ni imwe mu mpamvu ituma aba baturage biyemeza gukumira izi nzira.

Nkurunziza Francois ahagarariye abakuru b’imidugudu mu Murenge wa Gasange, yagize ati: “Ku bufatanye n’inzego zose tugiye kurushaho gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, abenshi muri abo turababona, rero ntawuzongera kuduca mu rihumye.”

Muhizi Hassan uhagarariye abamotari mu Murenge wa Gatsibo yemeza ko ibyinshi muri ibi bikorwa byinganjemo abamotari, agira ati: “Hari abamotari batwara abo bantu kuko akenshi usanga inzira zikoreshwa nta modoka yahagenda, natwe ubu twarabahagurikiye, moto tubonye tutazi aho ikorera cyangwa tutazi ibyayo turayitanga igakurikiranwa.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel avuga ko kuva aho hatangiriwe ubukangurambaga bwo kurwanya uburembetsi, magendu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, ubu havumbuwe inzira 70 zifashishwa n’aba bakora ibyaha.

Yakomeje agira ati: “Aba bantu bafite indi migambi itari myiza ku gihugu cyacu utitonze cyane wakwisanga habi, iyi ni gahunda twese hamwe dukwiye gufatanya, abikorera bakabibwira bagenzi babo kugirango bakore ibyemewe n’amategeko, abanyamadini nabo begere abaturage babibigishe bifashishije ijambo ry’Imana, abayobozi b’Inzego z’ibanze nabo batangire amakuru ku gihe”

Imwe mu migambi yafashwe n’ imihigo yihariye kugirango harwanywe iki kibazo, ariko na none ababigiyemo bagahanwa hakurikijwe amategeko uko abigena, imirenge yegereye uturere dukora ku mupaka wa Uganda ni Kabarore, Nyagihanga, Gasange, Kageyo, Gatsibo, Muhura na Ngarama.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: abafutuziGatsibomagendu

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Ibitaro by’Akarere byongereye ibikoresho ahakirirwa ababyeyi

Bugesera: Ibitaro by’Akarere byongereye ibikoresho ahakirirwa ababyeyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU