MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakorewe ubuvugizi muri gahunda za leta zifasha abatishoboye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/04/2025

Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baracyafite imbogamizi ziterwa n’uko ururimi rwabo rutazwi na benshi, bigatuma no muri gahunda za leta zirengera abatishoboye n’iterambere ryabo batazisangwamo ku bwinshi, nyamara nabo aba bazikeneye.

Kuri uyu wa 02 Mata mu murenge wa Ruramira, habereye ibiganiro byateguwe ku bufatanye n’umuryango Hope for Life Association ku bufatanye n’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga RNUD, ni ibiganiro kandi byanitabiriwe n’abaturutse mu nzego z’ibanze, LODA ndetse n’abafashamyumvire, aho bose bareberaga hamwe zimwe mbogamizi zikibangamiye abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku kubona serivisi zifasha abaturage batishoboye.

Gahunda zirengera abatishoboye n’iterambere ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga zagarutsweho harimo iby’ibanze bikenerwa mu buzima, ubufasha mu kwiteza imbere biciye mu mutungo, ubuvuzi, uburezi, umurimo haba kuwuhanga cyangwa se kuwuhatanira ukawutsira, n’ibikorwa bindi by’imiberehomyiza y’abaturage, ibi byose bigamije kugabanya ubukene mu baturage hashingiwe ku bushobozi n’ubudaheza.

Muri ibi biganiro hagarutswe ku buryo bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, utabasanga ku bwinshi muri VUP, n’izindi gahunda zifasha abatishoboye.

Ururimi rw’amarenga ruracyari imbogamizi

Muri ibi biganiro byaranzwe no gutanga ubuhamya bwa bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bagaragaza uko aho bageze bashaka serivisi bibagora kubisobanura kuko inzego zose bagana bagorwa no kuvugana nabo kuko ururimi rw’amarenga ruzwi n’abantu bake.

Umuyobozi wa RNUD Mutabazi Allan yemeza ko hakenewe ubuvugizi ku rurimi rw’amarenga, uru rurimi rukamenywa n’abantu benshi ku buryo umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yajya abasha kwivugira we ubwe ikibazo afite n’aho akeneye ubufasha.

Umwe mu bafashamyumvire wari witabiriye ibi biganiro, yagize ati; “Abantu benshi bafashwa bitewe n’uko bagaragara ko batishoboye. Ariko buri wese agira uruhare mu gusobanura uko amerewe n’uko yiteguye kuzakoresha ubufasha ahawe, ariko iyo bigeze ku muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biragorana kuko kukwerurira amarangamutima ye mutumvikana neza biragorana.”

Aha niho hatangwa ibyifuzo by’uko ururimi rw’amarenga rwagera hose, ku buryo buri hantu hose hatangirwa serivisi haboneka byibuze umuntu umwe uzi cyangwa se umusemuzi w’amarenga.

Umuyobozi w’umuryango Hope for life Association Uwamaliya Josiane nawe yagarutse ku ruhare rw’ururimi rw’amarenga mu gukemura zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nazo.

Yakomeje agira ati: “Kuko turi mu burezi budaheza abantu batangire biga ururimo rw’amarenga mu mashuri byibuze buri kigo kigire umuntu uzi amarenga, ibi nabyo bikwiye kujya mu masomo yabo asanzwe.”

Umuyobozi wa RNUD Mutabazi Allan

Ubuvuzi bukwiye kwitabwaho

Mutabazi asaba ko abakora mu nzego z’ubuvuzi bakwiye kwita cyane ku bana bato, haba abavutse cyangwa se abatangiye kugira ikibazo cyo kutumva no kutavuga, ibi bikazakumira ingeso mbi y’ababyeyi bamwe bakingirana abana babo mu ngo kuko bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ati: “Leta ikwiye gukurikira no kumenya abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakamenya umubare wabo bagakurikiranwa bakiri bato, guhera mu mudugudu, abana bagashyirwa muri sisitemu hakamenyekana imikurirre yabo n’uko bakwiye kwivuza ndetse n’aho baziga.”

Ibi kandi bikwiye kujyana n’uburyo umuntu wese ugannye ivuriro iryo ari ryo ryose, ahasanga umuntu wamufasha ku rurumi rw’amarenga, ibi bizatuma n’abagira ipfunwe ryo kujya kwivuza kuko badafite ababasemurira.

Mu buvuzi kandi harashimwa uruhare rwa leta y’u Rwanda mu bwishingizi mu kwivuza aho ubu mituweri ikoreshwa ku nsimburangingo n’inyunganirangingo, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakagirwa inama yo gukoresha aya mahirwe bajya kwa muganga basaba uko babona utwuma tubafasha kumva, dore ko kukigurira uri umuntu usanzwe bitoroshye, abafite ubushobozi bakagura hagati y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 na miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw)

Ikindi bemeranywaho ni uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahabwa urubuga bakagira uruhare mu bibakorerwa kandi bakaba mu nzego zifata ibyemezo

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Umuvugizi wa Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Havugimana Joseph Curio asobanura ko hari byinshi biri gukorwa mu kurengera abatishoboye, barimo n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yagize ati: “Muri rusange, gahunda zihari zo kurengera abatishoboye, zifasha n’abafite ubumuga harebwa bafite amikoro make. Muri iyi minsi kandi dukomeje gahunda nshya yo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye, aho umuturage ufashwa yunganirwa mu nzira yo kwivana mu bukene hashingiwe ku byo akeneye byamufasha gutera imbere, kandi ireba n’abafite ubumuga bashoboye gukora.”

By’umwihariko gahunda zo kurengera abatishoboye zifasha ingo zitishoboye zirimo abafite ubumuga harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, twavugamo ko urugo rutishoboye rutarimo umuntu ushobora gukora ufite ubumuga ruhabwa inkunga y’ingoboka itangwa buri kwezi.

Urugo rutishoboye rurimo umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona, uri muri urwo rugo ushoboye gukora ahabwa akazi muri VUP imirimo y’amaboko yoroheje aho akora amasaha macye ubundi agahabwa umwanya wo kwita kuri wa munyamuryango ufite ubumuga.

Amabwiriza agenga inkingi za VUP aha umwihariko wo gutoranywa mbere y’abandi iyo bafite ubumuga.

Buri mwaka kandi imishinga ibyara inyungu ya Koperative z’abafite ubumuga iterwa inkuga binyuze muri NCPD mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kandi, muri gahunda y’uburezi budaheza bafashwa kubona amashuri bigamo n’ubwo akiri make mu gihugu.

Yasobanuye ko imbogamizi bagifite kugeza ubu ni umubare muto w’abatanga serivisi bashobora gukoresha ururimi rw’amarenga, gusa aho bakeneye serivisi zihariye zisaba abasemuzi b’ururimi rw’amarenga, NCPD ibashakira umusemuzi ndetse n’abababuranira mu gihe bagiye mu butabera. Bafashwa kandi no muri gahunda zo kwiga mu mashuri y’ibyiciro byose, bafashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere.

I Kayonza habereye ibiganiro byareberaga hamwe zimwe mbogamizi zikibangamiye abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaRNUDUbumuga

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Kuki buri rugo rusabwa gutera nibura ibiti bitatu by'imbuto?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU