Abantu bize mu myaka yo hambere, mwibuka imigani myinshi ya Bakame. Kakaba akanyamaswa kavugwagaho kugira ubwenge bwinshi mu zindi nyamaswa zose zo mu ishyamba. Inkuru za Bakame tukazisoma mu bitabo ariko benshi tukaba tutarayibona amaso ku maso.
Gusa kubera ko iwacu mu ngo babaga boroye, tugatekereza ko bakame ari yo rukwavu. Urukwavu tukarusingiza uburyohe mu mabara(Bar), by’akarusho tukarurata umuvuduko mu mashyamba. Ari na ho hava umugani ugira uti: “N’utarya urukwavu yemera ko ruzi kwiruka”. Ese ni byo?
None se ruriya rukwavu tworora mu rugo, rwakura tukarujyana ku isoko, rugakundirwa imihore rukaryoshya agasosi, rwaba ari na rwo rukwavu rukinagiza impigi mu mashyamba, rukirahirwa ku bwenge, imigani ikaruhimbirwa?
Mbere yo kureba icyo izi nyamaswa zitandukaniyeho, reka tubanze tuvuge icyo zihuriyeho. Zombi ziri mu muryango witwa ‘lagomorphe’ zikaba zirangwa no kuba zifite amenyo y’imbere ane ku rwasaya rwo hejuru, ibi bikazitandukanya n’inyamaswa zo mu bwoko bw’ingugunnyi zirimo nk’imbeba, n’akayongwe.
Ikindi urukwavu ruhuriyeho na bakame ni uko byombi iyo birimo kugenda bikoresha amaguru y’inyuma bikagenda byinaga imbere. Tutibagiwe kandi ko izo nyamaswa zombi zenda gusa ku isura, ari na yo mpamvu nyine byoroshye kuzitiranya.
Mureke noneho turebe itandukaniro ry’urukwavu na Bakame, tugendeye ku ngingo eshanu zikurikira:
- Inyito mu ndimi zitandukanye
Urukwavu mu Gifaransa ni ‘LAPIN’, mu Cyongereza rukaba ‘RABBIT’.
Bakame mu Gifaransa bayita ‘LIEVRE’ naho mu Cyongereza ikitwa ‘HARE'(soma heya)
Izina rya gihanga ry’urukwavu ni ‘oryctolagus cuniculus’, na ho irya Bakame rikaba ‘lagus’.
Ariko kandi akenshi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, izi nyamaswa zose zitwa inkwavu. Kugira ngo habeho itandukaniro, tukavuga urukwavu rwo mu rugo n’urukwavu rwo mu ishyamba.
Muri iyi nkuru turakomeza dukoreshe urukwavu na Bakame.
2. Imiterere
Urukwavu ruba ari ruto kandi ari rugufi. Rugira uburebure bwa santimetero hagati ya 40 na 50, kandi ntirukunze kurenza ibiro bibiri. Nubwo na rwo rugira amatwi maremare, ubona ari magufi uyagereranyije n’aya Bakame.
Bakame iba ari nini kandi ishinguye cyane. Igira amaguru maremare, ikagira amatwi maremare cyane ayifasha kumva n’akantu gato ako ari ko kose gashobora kwinyeganyeza hafi aho cyangwa kure. Igira uburebure bushobora kugera kuri santimetero 70 n’ibiro hagati ya 3 na 6.
Iyo tugiye mu turangasano twazo, dusanga urukwavu rufite ‘chromosomes 44’ na ho Bakame ikagira 48. Ibyo bikagaragaza ko buri yose ari ubwoko bw’inyamaswa ukwayo, ubwo kandi bikaba bidashobora kubyarana ngo byororoke, uretse no kubikinisha.
3. Aho ziba
Urukwavu ni itungo ryo mu rugo. Bisobanuye ko kugira ngo rubeho rukeneye kuba hafi y’abantu, haba mu kizu cyangwa mu mwobo. Ururekuriye mu gisambu nturwiteho kubaho byarugora.

Nushaka korora inkwavu byibuze uzagure ebyiri, kubera ko ari inyamaswa ikunda kuba hamwe na ngenzi zayo. Inkwavu ushobora kuzisanga hose ku isi, uretse mu bihugu babuzanya kuzorora kubera impamvu z’imyizerere.
Bakame zose ziba mu gasozi. Uramutse ufashe urukwavu rw’agasozi ukaruzana mu rugo kurworora, waba ukoze icyaha gihanwa n’amategeko. Bakame imwe imwe iba ukwayo zakabya ukazibona ari ebyiri. Ni ingunge. Uzisanga mu Burayi, muri Aziya muri Afurika no muri Amerika ya ruguru.
4. Utwana twazo
Urukwavu ruhaka iminsi iri hagati ya 28 na 34. Iyo rwenda kubyara; aho bishoboka; rucukura umwobo ruzahishamo utwana twarwo. Hanyuma rwipfura amoya yo ku nda rukayasasa muri uwo mwobo akamera nka matera n’ibiringiti.
Impamvu rushyiraho iyo mihati yose, ni ukubera ko utwana twarwo tuvuka tudafite ubwoya. Ubwo rero tuba dukeneye kurindwa imbeho uko bishoboka kose. Nanone kandi utwo twana ntituba dushobora kumva cyangwa kureba. Birumvikana ko uretse kuba nyina igomba kutwonsa, iba igomba no kutwitaho byihariye.
Iyo woroye urukwavu rukaba rwarabyariye mu mwobo, ntushobora kumenya umubare w’utwana mbere y’ibyumweru nka bine, kuko iyo bishize ari bwo ujya kubona ukabona tuzamutse imusozi. Iyo hashize ibyumweru hagati ya 4 na 6, urukwavu rucutsa utwana twarwo.

Bakame yo ihaka iminsi iri hagati ya 40 na 42. Utwana twayo tuvukira mu gihuru, ahantu hihishe. Ntikenera gucukura. Utwana twa Bakame cyangwa urukwavu rw’ishyamba tuvuka dushoboye kwirwanaho tuzi no kwiruka.
Tuvuka dufite ubwoya, tureba kandi twumva neza. Ibyumweru bine birahagije ngo tube ducutse. Ubwo kandi kamwe kagahita gaca ukwako akandi ukwako, tukajya kwishakira ibidutunga.
5. Umuvuduko
Urukwavu rwamariyemo ntirwarenza umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha. Umuvuduko w’igare rya siporo ritwawe n’umukinnyi w’umuhanga.
Bakame ikora ibirenze ibyo cyane. Umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha iwugezaho, hakaba n’izigeza kuri 80. Umuvuduko ntarengwa wemewe w’ipikipiki.
Izi nyamaswa zombi zifite umuvuduko uhambaye ugereranyije n’ingano yazo.
Inshamake
N’ubwo amarengayobora atabura, inkwavu zororerwa mu rugo mu gihe Bakame ziba mu gasozi. Bakame ni nini kandi ni ndende kuruta inkwavu. Inkwavu zimererwa neza iyo ziri hamwe. Bakame yo ikunda kuba yonyine. Utwana tw’urukwavu tuba dukeneye kwitabwaho cyane, mu gihe utwa bakame tuvuka twishoboye cyane. Muri make izi ni inyamaswa ebyiri zitandukanye nubwo zifite byinshi zihuriyeho.
Niba wifuza kureba video igaragaza itandukaniro riri hagati y’urukwavu na Bakame wareba iyi :






