Hakizayezu Bersheba ni umuturage wihangiye umurimo wo gukora ibikoresho bitandukanye akoresheje ibikomoka mu mpu n’amahembe y’inka, kuri ubu ibikorwa bye bimaze kwaguka kuko asigaye ahabwa abanyeshuri amenyereza umwuga we aho abahabwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo guhera 2018.
Mu bikoresho akora harimo inkweto, imikandara, amasakoshi, amakofi n’ibindi byose abikora akoresheje ibikomoka ku matungo.
Mu buhamya bwe avuga ko amaze imyaka 22 muri uyu mwuga, akaba yaragiye yigisha abantu batandukanye ndetse akaba afite n’abakozi bane bahoraho ahemba, ibi byatumye ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’Ikigo gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’Ibanze LODA bamuha inkunga ya miliyoni 1 142 857 frw, avuga ko yamufashije cyane.
Ati” Dutangira byari 2002 mu buryo bw’igitekerezo ariko mu buryo bwo gukora Kampani yemewe n’amategeko ni 2012. Tumaze kugera kuri byinshi hari urubyiruko twigisha kwimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atandatu, tunigisha abacikirije amashuri kandi bagera hanze bakabikora neza.”
Akomeza avuga ko amaze kwigisha abarenga 30 harimo abakora inkweto mu Mujyi wa Nyagatare bose ngo banyuze muri Kampani ye. Zimwe mu mbogamizi ahura na zo ngo ni igishoro kidahagije, kubura ibikoresho bigezweho nk’imashini ndetse n’impu zihenze zituruka hanze kuko ngo inganda zitunganya impu mu Rwanda ntizihagije.
Hakizayezu ariko ngo afite icyizere kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA ndetse n’amashyirahamwe atunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda ngo bamubwiye ko bagiye kongera inganda zitunganya impu.
Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gushyiraho ishami ryigisha gutunganya ibikomoka ku mpu ngo kuko abanyeshuri yakira baturuka mu tundi Turere.
Niyimbona Thierry Prince wiga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Gakoni mu Karere ka Gatsibo akaba ari umwe muri bane bari kwimenyereza umwuga muri Kampani ya Hakizayezu, avuga ko byamufashije gushyira mu bikorwa ibyo yize ngo kuko aba afite umwanya uhagije wo kubikora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague,yashimye ibikorwa bya Hakizayezu avuga ko n’ahakiri imbogamizi bazamukorera ubuvugizi.
Ati” Ni umushinga w’icyitegererezo twateye inkunga kandi barimo kuyikoresha neza biteza imbere batanga akazi ndetse no gufasha urubyiruko kuza kwimenyereza umuriro. Dufite TVET ariko harimo amashami ataragezwamo harimo no gutunganya ibikomoka ku mpu rero twatangiye kureba ibyo TVET zacu zigisha ibifitiye akamaro abaturage bacu ni ibihe? Ibyo batigisha ni ibihe? Kugira ngo dufatanye n’izindi nzego ayo mashami aboneke.”
Visi Meya Matsiko akomeza avuga ko izindi mbogamizi nk’imashini zikenewe ndetse n’igishoro kidahagije ngo bagiye kumuhuza na BDF kugira ngo imufashe.
Kuva 2018 Hakizayezu amaze guhabwa abanyeshuri 14 na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo bimenyereze umwuga kandi n’abandi bazakomeza kuza.







