MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RIB yafunze abantu 10 barimo n’abakora mu butabera bakekwaho ruswa

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
22/05/2024

Urwego rw’Igihugu cy’ubugenzacyaha-RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 barimo n’abakora mu rwego rw’ubutabera bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.

Nk’uko RIB yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Gicurasi, abatawe muri yombi bafunzwe tariki 16 Gicurasi 2024, barimo  Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga,  Abagenzacyaha 2 bakorera kuri Station ya RIB ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo,  n’abantu batatu biyise Abakomisiyoneri bakoreraga muri Santere ya Ngarama, mu Karere ka Gatsibo; ndetse n’abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunze.

RIB yatangaje ko abo batawe muri yombi ubu “bafungiwe kuri Sitasiyo za RIB za Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Yatangaje kandi ko abo bafunzwe nyuma y’uko hari hashize iminsi bakorwaho iperereza ku cyaha bakekwaho cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.

Abakora mu butabera ngo bari barubatse uburyo bazajya bakamo abantu indonke bishingiye ku birego bari gukurikiranwaho, haba mu Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko.

RIB yakomeje igira iti: “Ibi babikoraga bifashishije Abakomisiyoneri bakoraga nk’abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa bari gukurikiranwa. Ikigereranyo cy’amafaranga bakiraga kuri buri dosiye ni ibihumbi 200 Frw.”

“Urugero, iperereza ryagaragaje ko mu matariki atandukanye y’Ukwezi kwa Mata, hari dosiye zigera kuri eshanu, zakiriwemo indonke ngo abantu bagombaga gufungwa ngo bafungurwe n’abagomba gufungurwa ngo bakomeze gufungwe. Ibi bikorwa by’abo bantu bakekwa byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, mu bujura, gusambanya abana, kutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.”

RIB itangaza ko icyaha bakurikiranweho cyo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo ya 5 y’iryo tegeko ivuga ko Umucamanza wahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Naho Umushinjacyaha, Umuhesha w’inkiko cyangwa Umugenzacyaha wasabye cyangwa wakiriye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunzebo bahamwe n’icyaha, bahanwa bahanwa n’ Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa; iteganya ko ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke batanze.

Mu butumwa RIB itanga, ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego ziyifasha mu urugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. Igakangurira abantu bose kwirinda gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose bagura serivisi bafitiye uburenganzira cyangwa ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

RIB kandi iraburira abantu bishora mu byaha bya ruswa;  ko ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage buhari; ko icyiza bazibukira bakabivamo kuko ntaho bazacikira ukubuko k’ubutabera.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Barashima impinduka zazanywe n’ingo mbonezamikurire y’abana bato

Ngoma: Barashima impinduka zazanywe n'ingo mbonezamikurire y'abana bato

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU