Etoile de L’Est yatsinze Marine FC igitego 1-0 ibifashijwemo na Muhoza Daniel ufite imyaka 17, urugamba rw’amakipe ari guhatanira kutamanuka ruhita rukomera.
Kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje, aho kuri stade ya Ngoma haberaga umukino wa Etoile de L’est na Marine FC.
Ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa zirenga ho itanu, Etoile de L’Est yinjiye muri uyu mukino ishaka intsinzi yayifasha gukomeza kongera amanota ari nako isatira iziyiri imbere zihataniye kutamanuka mu cyiciro cya 2.
Ku munota wa 43 nibwo byahiriye iyi kipe ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi ukiri muto n’imyaka 17, Muhoza Daniel igice cya mbere kinarangira ari cyo gitego rukumbi kibonetse mu mukino.
Mu gice cya kabiri, Etoile de L’Est yakomeje kurusha ikipe ya Marine, iza no gusimbuza abana babiri b’imyaka 17 na 18 yari yabanjemo harimo n’uwatsinze, ishyiramo ba rutahizamu ifite barimo Sunday Inemist maze ibintu bihita bitangira guhindura isura.
Ibi byatumye Marine FC na yo ihita isimbuza ishyiramo abataka batatu icyarimwe gusa ntibyabujije ikipe ya Etoile gukomeza kurusha Marine ariko igahusha ibitego byabazwe.
Mu minota ya nyuma ikipe ya Marine FC yahushije igitego cyavugishije buri wese ikubise umutambiko wo ku ruhande no hejuru ndetse ihita ihindura umukino isatira amazamu ya Etoile cyane, byanatumye ku munota wa 87′ umuzamu wa Etoile ahabwa ikarita y’umuhondo na Mukansanga Salima bitewe no gutinza iminota.
Marine yakomeje kugora Etoile de L’Est mu minota 4′ y’inyongera ariko amahirwe yo gutsinda akaba make byanatumye umukino urangira ikipe ya Etoile de l’Est ibonye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0 cya Muhoza Daniel.
Gutsinda uyu mukino byatumye Etoile de l’Est igira amanota 28 ariko iguma ku mwanya wa nyuma, ikurikirwa na Bugesera binganya amanota 28, hagakurikiraho Sunrise FC ifite 29.
Nubwo izo kipe zivuzwe hejuru ziri mu makipe ari guharanira kutamanuka mu cyiciro cya 2, amakipe azibanziriza nka Marine FC, Muhazi United, Etincelles FC na Gorilla FC nayo birayasaba kwitonda kubera ko ashobora kwisanga harimo ayamanutse.
Etoile de l’Est isigaje gukina na Police FC ndetse na Bugesera FC.







