Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko bugeze kuri 68.6% mu kwinjiza abanyamuryango bashya muri gahunda ya Ejo Heza muri uyu mwaka w’imihigo 2023-2024. Mu gihe bageze kuri 53.7% mu kwizigamira ku baturage bose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko ubu bari ku mwanya wa Kane mu Ntara y’Iburasirazuba bakaba ku wa 13 ku rwego rw’Igihugu n’abanyamuryango 95 813, abagabo 52 468, abagore 43 345.
Bafite kandi ubwizigame bungana na 1 344 503 907 frw harimo ubw’abagabo 775 780 414 frw n’ubw’abagore 568 723 493 frw.
Matsiko Gonzague yakomeje agira ati”Ejo Heza ni gahunda y’Igihugu n’Ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi ikaba ifasha abaturage kwizigamira kugira ngo umuturage nagera mu zabukuru azabe yarizigamiye, afite ubushobozi bwo gukomeza kubaho neza nk’uko yari asanzwe abaho. Rero ni gahunda nziza yo gufasha umuturage ikaba isaba ko twese tuyijyamo.”
Kugeza ubu ubwizigame ku ntego y’umwaka 2023-2024 mu Karere ka Nyagatare, imibare igaragaza ko Umurenge wa Rwempasha uri ku mwanya wa mbere ku kigero cya 99.8%, Kiyombe na 69.5%, Rwimiyaga iri kuri 63%. Imirenge itatu ya nyuma ni Matimba na 42.9%, Gatunda 41.4% na Musheri 40.2% mu gihe Akarere ka Nyagatare iri kuri 53.7%.
Matsiko yakomeje agira ati” Turasaba abakuru, abato ariko by’umwihariko urubyiruko baramutse bayitangiye bakiri bato bazajya kugera ku myaka 55 amafaranga bamaze kwizigamira ari menshi. Umuntu ugejeje imyaka 55 aba agifite imbaraga zo gukora ibikorwa bigendanye n’ubucuruzi, ariko ibyo umuntu abikora ari uko afite igishoro.”
Magingo aya mu gushaka abanyamuryango bashya mu Karere, hari Imirenge yarenze intego yari yarihaye muri uyu mwaka 2023-2024 aho Tabagwe iri ku 108.82%, Kiyombe 101.5% mu gihe Karama yo iri kuri 96.68%. Imirenge iri inyuma ni Rwempasha na 49.29%, Mukama na 46.47% na Matimba iri kuri 43.20%, Akarere ka Nyagatare ko kari 68.60%.
Bamwe mu rubyiruko biga mu mashuri mu Murenge wa Rwimiyaga bavuga ko kutagira amakuru ahagije kuri Ejo Heza bituma batayitabira.
Tuyishimire Denise ati” Impamvu tutizigamira nuko tuba tuvuga tuti ese bidufasha iki, ese twabikora gute? Mbega tukabona ni ibintu bidakaze ariko tubimenye natwe twabyitabira.”
Habaguhirwa Japhet wiga indimi mu mwaka wa Gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga avuga ko imbogamizi ituma batitabira Ejo Heza ari uko nta bushobozi babona bwo kwizigamira. Ariko kuri we ngo icya mbere ni ukubanza kubyumva mu mutwe ubundi birashoboka.
Kuva mu 2018-2024 Akarere kari ku mwanya wa mbere mu kugira ubwizigame muri Ejo Heza mu Ntara y’Iburasirazuba ni Rwamagana kari ku mwanya wa Karindwi mu gihugu, Gatsibo gakurikiraho kakaba aka 11 , aka 12 ni Bugesera, mu gihe Nyagatare ari aka 13 ku rwego rw’igihugu.







