MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Barasaba ko ubukarabiro rusange bwiza bugezwa hose

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
17/06/2020
Hafunguwe ku mugaragaro ubukarabiro bugezweho i Rwamagana (Ifoto: Hakizimana Y)

Hafunguwe ku mugaragaro ubukarabiro bugezweho i Rwamagana (Ifoto: Hakizimana Y)

Ku cyicaro cy’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 hatashywe ku mugaragaro ubukarabiro rusange bugezweho, abaturage basaba ko bugezwa hose mirenge 14 igize akarere.

Byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi- COVID-19 aho abantu bashishikarizwa gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune.

Ubukarabiro bwafunguye i Rwamagana, bufite umwihariko w’uko iyo wegerejeho intoki amazi yizana, naho isabune ikoreshwa ni isanzwe y’ umuti uba ari muremure bashyira ahabigenewe, uje gukaraba akagira aho akanda hakaza utuvungukira twayo,  akaba ari two akaraba.

Ubu bukarabiro rusange bwujuje gahunda yo guhana intera ya metero ku bantu bari kumwe, abantu umunani bashobora gukarabira rimwe, hakiyongeraho ko abafite ubumuga cyangwa abana na bo bafite aho bakarabira.

Bamwe mu batuye Akarere ka Rwamagana babwiye MUHAZIYACU ko  ubukarabiro rusange nk’ubu bukenewe ahantu hose hahurira abantu benshi  mu bice by’aka karere.

Ruhongeka Yunussu yagize ati :”Kwa kundi badusaba metero imwe, hariya birikora kuko irimo, ikindi abantu bashobora gukaraba ari benshi icyarimwe. Ahubwo igikenewe cyane ni uko  bazubaka ahantu hose, nko ku isoko hakavaho bya bindi byo gukarabira kuri kandagirukarabe z’indobo, biriya byo bisa nabi.”

Niyigena Jeannine we avuga ko kuba ku karere hashyizwe ubukarabiro bwiza ari ibyo kwishimira.

Ati: “Hari kandagirukarabe yabaga hano ya kizungu yari yarananiye, yayindi y’umweru isaba gukandagira cyane. Iyo ngeze aho iri numva mbangamiwe, simbona imbaraga zo kwirirwa nyikandagira buri munota, naho iriya bubatse nasanze utegaho ibiganza gusa amazi akaza, iriya ni nziza; bakwiye kuyishyira ahantu hose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Umutoni Jeanne avuga ko bazakomeza kureshya abafatanyabikorwa kugira ngo hubakwe ubukarabiro rusange buhagije.

Ati:“Dufite uko tuganiriza abafatanabikorwa bacu, tugatanga ubutaka, ibi kandi tubikangurira abaturage bacu kuko ikintu utagizemo uruhare rimwe na rimwe usanga utagihaye agaciro, kandi ibi ni intangiriro.”

Ubu bukarabiro rusange bwubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba SNV mu mushinga Isuku Iwacu  uterwa  inkunga na USAID. Bwubatswe mu byumweru bibiri, ngo bwuzura butwaye amafaranga y’u Rwanda asaga  miliyoni eshanu.

Hirya no hino mu Karere ka Rwamagana hari ahandi hatangijwe ibikorwa byo kubaka ubukarabiro rusange, urugero ni ahazwi nko kuri  Yego Center.

Bisobanurwa ko kubaka ubu bukarabiro bugezweho byatwaye miliyoni 5 FRW (Ifoto: Hakizimana Y)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaCOVID-19Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Inzoga z’inkorano ziswe Umuhwike na Karengetse zikomeje guteza umutekano muke

Kayonza: Inzoga z’inkorano ziswe Umuhwike na Karengetse zikomeje guteza umutekano muke

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU