Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashyikirije Ibitaro bikuru bya Kibungo Imbangukiragutara (Ambulance) nshya imwe yaguzwe miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igikorwa cyo kuyishyikiriza ibitaro ku mugaragaro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma, hamwe n’ibyangombwa byayo by’inzira, ku buryo ihita itangira gukoreshwa.
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibungo Dr. Gahima John yabwiye MUHAZIYACU ko igiye kubafasha mu kwihutisha serivisi.
Ati: “Iradufasha kurushaho kunoza serivisi twari dusanzwe dutanga, kuko twajyaga duhamagarwa tukabura Ambulance, ubu iraza kuziba icyo cyuho ku buryo tuzajya tugererayo igihe, bitandukanye n’uko ubundi bashoboraga kuduhamagarwa ugasanga yagiye ku kigo nderabuzima tugategereza ko ivayo.”
Iyi Ambulansi ibonetse ije isanga izindi eshatu ibitaro byari bifite, ariko ngo imwe muri zo ntabwo ikora neza, kandi ikibazo ntigikemutse burundu ugereranyije n’uburyo imodoka z’imbangukiragutabara zikenerwa, nk’uko Dr Gahima akomeza abivuga.
Ati: “Dufite abantu barenga ibihumbi 400 duha serivisi mu karere kose, Ambulance enye rero ntabwo ari ubusa ariko nta n’ubwo umuntu yavuga ko zihagije.”

Abaturage bo mu Mirenge irimo Zaza na Mugesera ni bamwe mu babwiye itangazamakuru ko bagorwa no kubona serivisi nziza kuri za Ambulansi, kugeza ubu ngo habaho gutegereza iva i Kibungo, abandi bagakoresha amagare na za moto mu kugeza abarwayi kwa muganga.
Habimana Jean de la Paix w’i Zaza yagize ati: “Abarwayi tubaheka ku magare cyangwa ugashaka moto ikamukugereza kwa muganga kuko ambilansi zo nta zo.”
Na ho umubyeyi umwe mu baherutse kubyara muri Gashyantare uyu mwaka yagize ati: “Ambulance y’i Zaza igihe mperukira kwa muganga yari yarashaje, ntabwo yakoraga. Kandi kujya nko kubyara uri umubyeyi ukagenda kuri moto biba bigoye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yabwiye MUHAZIYACU ko ikibazo cy’Imbangukiragutabara cyangwa imodoka zagenewe kwihutisha abarwayi kwa muganga zidahagije kigihari, gusa ngo kizagenda gikemurwa.
Yagize ati: “Abaturage bari barasabye ambulance zirenze imwe, ariko twaguze imwe nshyashya mu mihigo ya 2019-2020, iraba ibafasha kugera ku bitaro, kugira ngo bafashwe kugera kwa muganga mu buryo bwihuse. Ubu rero ni intangiro, irunganira izindi zari zihari, ariko mu minsi iri imbere tuzakomeza gushakisha n’ubundi bushobozi kugira ngo tubone izindi mbangukiragutabara.”
Ibitaro bikuru bya Kibungo, biha serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga ibihumbi 400, bigakorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 15, byo mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma.
Mu buke bw’Imbagukiragutabara Ibitaro byitwara gute?
Ni ikibazo twabajije Dr. Gahima John Uyobora Ibitaro bikuru bya Kibungo, asubiza muri ubu buryo,
Ati: “Bijyabibaho kuko abantu bakenera Ambulance ari benshi, ariko iyo bibayeho tureba abihutirwa cyane, ntabwo bakubwira ngo hari umubyeyi uri ku nda, ngo wihutire kujya kuzana umuntu umaze iminsi itatu arwaye kandi hari umubyeyi uri ku nda.”
“Ntabwo bakubwira ngo habaye impanuka, ngo ujye kubanza kuzana umuntu umaze iminsi arwaye igisebe adashobora kugenda, ahubwo ubanza ibyihutirwa, wabirangiza, na wa wundi ukagenda ukamuzana, gutyo gutyo. Ariko habaye hari ubundi buryo byakorwa hose wagirayo igihe kimwe kuko burya uguhamagara aba agukeneye.”
Dr Gahima avuga ko uko biri kose hari icyizere ko ikibazo cy’Imbangukiragutabara nke kizageraho kigacyemuka ku buryo burambye, ‘bitewe n’imbaraga Leta ishyira mu buvuzi’.







