Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere mu Rwanda yishwe na Coronavirus -Covid-19 mu gihe abamaze kuyandura biyongereyeho bane bakaba 359.
Mu makuru mashya yatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi, hagaragajwe ko abanduye Coronavirus bageze kuri 359 barimo 108 bakirwaye, 250 bakize , ndetse n’umuntu umwe witabye Imana.
Mu nyandiko yagaragajwe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuzima basobanuye ko umuntu wapfuye ari umugabo w’imyaka 65 wari uherutse gutaha mu Rwanda avuye mu gihugu cy’abaturanyi.
Ati :”Umurwayi witabye Imana yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Koronavirusi ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.”
Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko hirya no hino ku isi kuva mu mpera za 2019, abantu basaga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 102 bamaze kwandura Covid-19, muri bo abasaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 708 baravuwe barakira, na ho abo imaze guhitana ni abantu basaga ibihumbi 369.






