MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abapolisi barenga 500 batanze amaraso yo gufasha abayakeneye

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
31/05/2020

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicuransi mu ishuri ry’amahugurwa y’abapolisi (PTS-Gishari), riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari abapolisi bo muri iri shuri bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso. Ni igikorwa kitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 566.

Mukamazimpaka Alexia, ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima yavuze ko yishimiye uburyo ubuyobozi bw’iri shuri rya Polisi y’u Rwanda ryabakiriye ndetse n’abapolisi bakitabira igikorwa cyo gutanga amaraso.

Yagize ati “Twishimiye uburyo ubuyobozi bw’ishuri bwatwakiriye. Byagenze neza kuko twasanze abagombaga gutanga amaraso bari baraganirijwe ku kamaro kabyo, muri rusange bari bariteguye natwe byatworoheye kubaganiriza. ”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe ikigo cy’igihugu gitanga amaraso kitoroherwa no kubona abatanga amaraso ariko mu bigo bya Polisi y’u Rwanda ho aboneka bitagoranye.

Ati “Muri ino minsi yo kwirinda COVID-19 bituma n’usanzwe atanga amaraso atirekura cyane ndetse hari n’igihe babaga bari mu rugo. Ariko iyo tugiye mu bigo bya Polisi abayobozi batwakira neza ndetse tukanasanga n’abapolisi babyumva kandi biteguye.”

Yakomeje avuga ko igikorwa cy ‘abapolisi mu gutanga amaraso cyunganira ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu kubona amaraso agenerwa abarwayi hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi (PTS-Gishari), Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko kuba abapolisi batanga amaraso ari igikorwa cyiza kandi gisanzwe kuko nka Polisi y’u Rwanda iba yifuza ko nta muturage wagira ikibazo cy’amaraso kandi hari abapolisi bafite ubushake bwo kuyatanga.

Yagize ati “Twifuza ko turinda umutekano w’abantu bafite ubuzima bwiza. Aya maraso aba azajya gufasha abantu bayakeneye, iki gikorwa abapolisi baracyumva kandi bamaze igihe bagikora. ”

Muri iri shuri rya PTS-Gishari havuye amaraso angana na unite zisaga 600 inite imwe ijyamo Miliritilo 450(450Ml).

Mu minsi ishize ikigo cy’Igihugu cyari cyavuye gukusanya amaraso mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze (NPC).

Abapolisi barenga 500 bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri w’Ubuzima yavuze impamvu bahagaritse ingendo z’abamotari n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali

Minisitiri w’Ubuzima yavuze impamvu bahagaritse ingendo z’abamotari n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU