Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Munyemana Gilbert yasabye abanyagatsibo n’Abanyarwanda muri rusange kuzirikana ko ubuzima bw’umwana bugomba gutangira kwitabwaho umubyeyi agisama, kuko iyo umubyeyi n’uwo atwite batitaweho uko bikwiye umwana ashobora kuvukana ikibazo cy’igwingira.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kamena 2026 mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza, nkure nemye”. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Murenge wa Rwimbogo.
Umuyobozi mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert yakanguriye abantu kuzirikana ko ubuzima bwiza bw’umwana butangira kwitabwaho umwana agisamwa.
Yagize ati: “Kwita ku buzima bw’umwana bitangira umwana agisamwa, biba ari ngombwa cyane ku mubyeyi w’umumama kwita ku mwana atwite kuko icyo gihe umwana aba yatangiye ubuzima, ariko n’umubyeyi nawe aba akeneye ibintu byinshi , abakeneye ibitunga abantu babiri, akeneye ibyo kurya bye biteguwe neza hakiyongeramo byinshi bizafasha umwana gukura neza.”
Yakomeje avuga ko kuba hari hamwe hakigaragara igwingira ry’abana biterwa n’ubumenyi buke bw’ababyeyi mu kumenya ibyo umwana akeneye akiri mu nda, yagize ati: “ Abana bagera kuri 22% by’abana bagwingira biterwa nuko ababyeyi babo batabitayeho mu gihe bari bakibatwite bakumva ko umwana akenera kwitabwaho ari uko yavutse. Ikindi ni ababyeyi usanga batitabira gahunda zo gupimisha inda ngo bamenye uko ubuzima bw’umwana buri, usanga haba hari ibyago byinshi byo kubyara abana bagwingiye, hakaza n’ikibazo cy’isuku n’isukura, indyo yuzuye ni nziza ariko ntihagije, igomba kuba isukuye, kuko iyo bidasukuye aho kumuyoboka ngo bimugirire akamaro ahubwo bimutera indwara; iyo nayo ikaba impamvu y’igwingira ku bana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline avuga ko ingo mbonezamikurire zigira uruhare mu gukumira igwingira ry’abana, agashishikariza ababyeyi kugira uruhare rufatika mu mikurire y’abana kandi nta n’umwe usigaye.
Aragira ati: “Ibikorwa bitandukanye bishobora kubaho, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bashobora kugira ibyo bakora, ariko byose bishingiye ku ruhare rw’umubyeyi mu ngo mbonezamikurire, ndetse no mu mikurire y’umwana, kuko iyo umubyeyi aje agafatanya na gahunda za Leta zihari, bituma gahunda zo kwita ku mwana kurwanya igwingira, zigenda neza n’umwana agakura neza. Ikindi ni uguha ubushobozi ingo mbonezamikurire, kuko byagaragaye ko iyo abana bajyanwe muri izi ngo mbonezamikurire bifasha abana mu mikurire yabo ariko bigafasha n’ababyeyi kujya mu mirimo yabo batuje; turasaba kumva no guha agaciro izi ngo mbonezamikurire y’abana.”
Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ingo mbonezamikurire zigira uruhare mu mikurire myiza y’abana bato, kuko bahabonera ubumenyi, bakiga gusabana n’abagenzi babo ndetse bakanahabona amafunguro abafasha mu mikurire myiza yabo.
Uwiragiye Vestine atuye mu Murenge wa Rwimbogo, yagize ati: “Ingo mbonezamikurire zifasha abana kwaguka mu mitekerereze bagafunguka mu mutwe, ikindi ni uko muri izo ngo mbonezamikurire bashobora kuhafatira indyo yuzuye kandi ku gihe, bigatuma ubuzima bw’umwana bugenda neza ndetse n’umubyeyi akabona uko akora imirimo ye atuje adahangayikiye aho yasize umwana; ikindi ni uko kuri izi ngo mbonezamikurire n’ababyeyi bahigira uburyo bashobora gutegurira abana babo nabo ubwabo indyo yuzuye.”
Kugeza kuri ubu mu Karere ka Gatsibo hari ingo mbonezamikurire zigera 1,633 ziri mu byiciro bine, harimo ingo mbonezamikurire zikorerera mu ngo z’abaturage 1,415. Hari kandi ingo mbonezamikurire zikorera ku bigo by’amashuri zigera ku 165. Naho ingo mbonezamikurire zikorera ku nyubako z’ibikorwa byegereye abaturage ni 48. Ndetse n’ingo mbonezamikurire z’icyitegererezo zigera kuri 5.
Izi ngo mbonezamikurire ziri mu Karere ka Gatsibo zigiramo abana bagera ku bihumbi 62.












