Mu gihe hakomeje ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu bigo by’amashuri bwa ‘Fresheri Ku Ishuri’, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu kuba intangarugero mu isuku n’isukura mbere yo kubishishikariza abanyeshuri; kuko abana baba bafata mwarimu nk’intangarugero mu bikorwa bitandukanye.
Ni ibikubiye mu butumwa butangwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janvière muri ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abarezi n’abanyeshuri kwimakaza isuku ku ishuri haba ku kigo ndetse no ku myambaro bambaye.
Yibukije ko kugira ngo isuku igerweho ari uko igomba guhera kuri mwarimu akabanza akayumvisha abanyeshuri yigisha, ati: “Abarimu mugomba kuba intangarugero ku banyeshuri, mukareba ko mu gikoni hasa neza, mu bwiherero, ko nta hantu havuye urugi, ku buryo muhita mugikemura. Mukwiye kureba ko umwana yambaye imyenda isa neza, idacitse amakora umwana akaba asa neza cyane, kandi buriya abana bakura barebera ku barimu, kuko ni mwe kitegererezo kuri bo. Ikindi mu gihe muri kwigisha abanyeshuri, mujye munaganiriza abana mumenye ikibazo yaba afite mu gihe yambaye nabi, muvugane n’abayobozi ba mudugudu mumenye uko umwana abayeho. By’umwihariko ibiryo barya mujye mureba ko bihiye mbere yuko abanyeshuri bajya kubirya.”
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko mu bigo babereye abayobozi n’ubundi iyi gahunda y’isuku yari isanzwe ihari gusa ko ubu bagiye kurushaho kuyimakaza no kuba intangarugero ku banyeshuri.
Umuyobozi w’Ikigo cya Rugarama II, Uwamariya Laetitia yagize ati: “Kuri ubu twe twimakaje isuku by’umwihariko aho abana bafatira amafunguro ku buryo haba hasa neza, abana bamara gufata ifunguro bakaba bafite ahantu heza bakarabira, kandi no ku bwiherero hakaba hari aho abana bakarabira l, ikindi mu kigo cyacu turi kwimakaza gahunda yo gutera ibiti, ku buryo haba hari imbuga isa neza, ubusitani busa neza kandi nta bipapuro biri mu mbuga. Ku kuba mwarimu agomba kuba intangarugero ku banyeshuri, ibyo ni ibisanzwe mu buzima bwacu dukangurira abarezi kuba intangarugero kandi birubahirizwa.”
Umuyobozi w’ishuri rya APENA Uwimana Faustin na we yagize ati: “Kuri ubu turi kurushaho kongera isuku twigisha abana gusasa neza, dutegura neza aho abana bakura amazi yo kunywa no mu kigo hose kandi by’umwihariko twaganiriye n’abana uko bagomba kwita ku busitani bw’ikigo no kumenya uko bafata ifunguro mu gihe basoje by’umwihariko bagirira isuku imyambaro bambara.”
Ubu bukangurambaga bwa ‘Fresheri ku Ishuri’ bwatangijwe na (MUNEDUC) bugamije kwimakaza isuku by’umwihariko uburyo abana bava mu rugo bameze ndetse no ku ishuri muri rusange.








