Bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Bugesera byashyikirijwe mudasobwa 725 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha kwigisha mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka “Smart Classroom”.
Ibi bikoresho biri gutangwa bigizwe na mudasobwa nto zigendanwa (Tablets) imashini zisanzwe (Laptops) na projegiteri bizifashishwa n’abarimu mu bigo bitandukanye byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari mu Karere ka Bugesera.
Umwe mu bayobozi b’ibigo bahawe izi mudasobwa yemeza ko zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi nko gutanga raporo no kuzihuza, ikindi ni uko izo mudasobwa zizafasha abana kwiga ikoranabunga bitari mu magambo gusa.
Niyigaba Claver ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gitagata, avuga ko iyi gahunda hari icyo igiye kubafasha mu kunoza neza umwuga bakora wo kwigisha. Yagize ati: “Nkuko tubizi mu Rwanda turi muri gahunda yo kugirango duteze imbere ikoranabuhanga, kandi ikoranabuhanga rishobora koroha cyane no gufasha igihe ufite ibikoresho bigufasha mu kurikoresha cyangwa se kuryigisha.”
Nubwo bahawe ibi bikoresho, Niyigaba yemeza ko bikiri bicye kugira ngo intego yifuzwa ko habaho ishuri ryigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga igerweho, gusa ngo ibi bikoresho bizabafasha kurikoresha no guhugurana hagati y’abarimu kugirango buri wese amenye imikorere yaryo, n’uko yafasha abana.
Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) n’umushinga SOMA UMENYE wa USAID. Umukozi wa REB ishinzwe ikoranabuhanga waganiriye na MUHAZIYACU Kabagamba Aphrodis, yemeza ko ibi bikoresho hari icyo bije kunganira mu kUnoza ireme ry’uburezi no gushishikariza abanyeshuri kurushaho kumenya ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati: “Icyo bigamije ni ikoranabuhanga mu burezi, kugirango dukomeze kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi.”
Iki gikorwa kiri gukorwa mu gihugu hose ku bigo by’amashuri ya leta ndetse n’afashwa na leta nkuko byemezwa na Uwamaliya Francoise, umukozi w’umushinga USAID Soma Umenye mu Karere ka Bugesera, bakaba bagamije guteza imbere gusoma ku bana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Amashuri mashya uko ari 36 atangiye uyu mwaka nayo yahawe mudasobwa yo mu bwoko bwa Positivo imwe kuri buri kigo. Hatanzwe kandi Tablets 15 z’abashinzwe uburezi ku mirenge na Laptop HP imwe y’ushinzwe amashuri abanza mu karere ndetse na Tablets 82 z’abayobozi b’amashuri abanza ya leta yose.







