Itsinda ry’abagore batandatu bahinga ibihumyo mu Kagari ka Mukoyoyo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bafite imbogamizi z’uko babuze isoko ry’umusaruro wabyo.
Abo bagore bari mu itsinda ryitwa ‘Akagera Mushroom Growing group’ bahinga ibihumyo kuva muri Gashyantare 2020, nyuma yo guhurizwa hamwe no guterwa inkunga na Pariki y’Akagera nk’abatuye mu gice iherereyemo.
Ubuhinzi bw’ibihumyo batangije hashowemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birenga 400, bwatanze umusaruro ndetse mwiza ariko ubu barataka kubura isoko ryawo.
Niyonsenga Délphine ati: “Ubu isoko rito dufite ni iry’amahoteli yo muri pariki ariko na yo hari igihe batwara nk’ibiro bine, bitanu, ibinshi bigasigara kandi ni imbogamizi.Ubusanzwe abaturage twabagurishaga ku 2000Frw, hoteli tukazigurisha kuri 2500Frw ku kilo ariko kubera n’iki kibazo cya Covid-19 n’abatuguriraga mbere ntibagitwara byinshi.”
Uwagiramahoro Epiphanie we yagize ati: “Tuba twarashoye, buriya buri munsi turuhira, kandi ku munsi hashobora kuboneka ibiro by’ibihumyo birenga 10 kandi ibyo dufitiye isoko ntibirenga ibiro bitanu gusa, tukaba twifuza isoko rwose; tubonye amaso twanongera imigina kugira ngo duhaze ababikenera bose, natwe dutera imbere.”
Aba bahinzi b’ibihumyo ubu bafite imigina irenga 600 yera, kandi umunsi ku munsi iyo byeze biba bikeneye kubona isoko kuko kubibika bidakunda.
Kutabibonera isoko ngo ni byo bituma bahitamo kubigurisha kuri make na bwo ngo mu buryo bugoranye.
Uwagiramahoro yakomeje agira ati: “Umuturage na we ubu aza ashaka ikilo kimwe kandi akaba yifuza ko icyo dusanzwe tugurisha 2500frw tukimugera ku 1000Frw, urumva nta soko dufite pe. Hari n’igihe tubona bishobora gupfa ubusa nk’itsinda tukabijyana tukajya kubyirira.”
Ngiruwonsanga Alphonse, umukozi mu ishami rishinzwe guhuza Pariki y’Akagera n’abaturage bayituriye, avuga ko ikibazo cy’aba bahinzi b’ibihumyo hari icyo batangiye kugikoraho mu kubashakishiriza amasoko.
Ati: “Umusaruro wabonetse ari mwinshi isoko riba rike, abaturage benshi ntibarabimenya, ariko turi kugerageza kuvugana n’abantu batandukanye n’amahoteli ya za Kayonza dushaka amasoko yabyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yabwiye MUHAZIYACU ko nk’ubuyobozi bagiye kwegera abo bahinzi b’ibihumyo.
Ati: “Isoko ry’ibihumyo ntabwo ryabura, ubwo twajya inama y’uburyo isoko ryaboneka. Hanyuma n’icyo kuba abaturage bataramenya akamaro kabyo na wo ni umukoro dufite wo kubabwira ko hafi yabo hari amafunguro yanafasha mu kurwanya imirire mibi.
Mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi -RAB, ibihumyo byatangiye guhingwa kuva mu 2006, gusa bisobanurwa ko ubwitabire bwabyo kugeza ubu buri ku gipimo cyo hasi.
Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo: Vitamini B1, B2, n’imyunyungugu nka Calcium, ku buryo intungamuburiri byifitemo ngo zikubye kabiri izo mu nyama.






