Gahunda ya Vision 2020 Umurenge Programme (VUP) ni imwe mu zashyizwemo imbaraga ngo zifashe abaturage kwivana mu bukene, Mukakalisa Immaculée ni umwe mu batejwe imbere n’iyi gahunda i Muhura muri Gatsibo, avuga ko agira ipfunwe iyo asubije amaso inyuma akareba ubukene yabagamo mbere yayo.
Mukakalisa atuye mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Taba, ubu akora isuku ku biro by’umurenge, avuga ko ibikorwa bya VUP byamufashije kwikura mu bukene, avuga ko yabanje gukora muri VUP amafaranga bamuhembye akagira ayo yizigamira, ndetse ngo yaje no kuguza amafaranga ibihumbi 100, yahembwe mu cyo bita ikenzeni (muri VUP bahembwa nyuma y’iminsi 15); ayo mafaranga ayongeraho ayandi yari yagujije muri VUP ayubakamo inzu atuyemo.
Iyi gahunda ya VUP igamije kuvana abaturage mu bukene, igizwe na gahunda y’inkunga y’ingoboka (Direct Support), aho abaturage batishoboye cyane cyane ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa amafaranga abafasha kubaho.
Hari gahunda yo gutanga imirimo rusange ku baturage bakennye ariko bashoboye gukora (Public Works), nyuma bagahembwa amafaranga abafasha kwibeshaho.
Hari na gahunda yo gutera inkunga imishinga mito (Financial Services), aho abaturage bakora imishinga mito, bagahabwa inguzanyo zo kuyishyira mu bikorwa, nyuma bakagenda bayishyura.
Mukakalisa Immaculée avuga ko urwego agezeho ubu aterwa ipfunwe n’ubukene yabagamo, ngo ntiyifuza ko hari icyamusubiza muri ubwo buzima bubi. Yakomeje agira ati: “Mbere naterwaga ipfunwe no kuba mu cyiciro cya mbere aho mfashwa ibintu byose, sinari kubasha kujya kuguza amafaranga ngo niteze imbere, iyo uri muri icyo cyiciro ntiwisanzura mu byo wakora.”
Mukakalisa avuga ko yahawe inka nayo yiyongereye ku bikorwa bya VUP, atangira kugura imirima yo guhingamo, aguramo n’amatungo magufi (ihene), iyi nka yaje kubyara arayigurisha asigarana inyana y’intanga (Yifuza gutunga inka y’umukamo)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven avuga ko VUP yagize uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage ba Muhura no mu kwikura mu bukene bukabije. VUP yatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, abaturage 2,224 bamaze gufashwa n’iyi gahunda, uyu munsi imirimo iri gukorwa n’abo muri VUP ni ukubaka ibiraro.








