Umukobwa wo mu Karere ka Rwamagana wari ufite ubukwe mu mpeshyi ndetse yaranamaze kwereka umuryango umusore benda kurushinga yapfuye urw’amarabira bibabaza benshi.
Uyu mukobwa witwaga Uwineza Honorine uzwi nka Petite iwabo batuye mu Kidogo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.
Zimwe mu nshuti ze bwite zagiye gusura iwabo zahaye amakuru MUHAZIYACU ko bababwiye ko uyu mukobwa yabyutse ataka mu nda bakagira ngo ni ibisanzwe cyangwa se indwara z’abakobwa, bigeze saa tatu z’amanywa ngo yijyanye kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Avega.
Agezeyo ngo mu nda hakomeje kumurya cyane biba ngombwa ko bahamagara imbangukiragutabara kugira ngo imujyane ku bitaro bikuru bya Rwamagana, iyi ngo yabagezeho itinze gato, imugezayo ahita yitaba Imana ahagana saa kumi z’umugoroba.
Uwatanze amakuru ati: “Iwabo baravuga ko nta yindi ndwara yari arwaye uretse mu nda yajyaga akunda gutakamo nabwo bidakabije cyane.”
Undi watanze amakuru yavuze ko yatunguwe n’urupfu rwa Petite dore ko ngo yari amaze iminsi mike amubwiye ko ari gutegura ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ngo yamubwiraga ko azamutumira mu minsi mike iri imbere.
Undi muntu watanze amakuru utashatse ko amazina he ashyirwa hanze yavuganye agahinda ko uyu mukobwa ashobora kuba yarozwe.
Ati: “Nukuri nkurikije ukuntu ejo yari afite imbaraga ntiwanyumvisha ko yarwaye agahita apfa, bashobora kuba bamuroze nubwo mbivuga nta gihamya mfite, ntiwanyumvisha uburyo umuntu apfa atarwaye.”
Umusore bendaga kubana kuri ubu uherereye mu Karere ka Ruhango ntiyigeze afata telefone y’umunyamakuru wa MUHAZIYACU gusa turagerageza dukomeze tumuhamagare hamwe n’abandi bantu bo mu muryango we.
Uwineza Honorine Petite yari asanzwe adodera mu Gakiriro ka Rwamagana akaba yasengeraga mu itorero rya Restoration Church Rwamagana ari naho yari kuzakorera ubukwe we n’umusore bendaga kurushinga.







