Guverinoma y’u Rwanda imaze gusohora itangazo ryirukana Abadipolomate b’Ububiligi bakorera ku butaka bw’u Rwanda bakaba bahavuye mu gihe kitarenze amasaha 48, angana n’iminsi ibiri.
Ni nyuma y’uko Leta y’Ububiligi ikomeje gushaka gukora ibikorwa byayo by’ubukoroni, no guheza inguni ku kibazo cy’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje, ku mugaragaro ko ruciye umubano warwo n’igihugu cy’Ububiligi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Guverinoma y’u Rwanda itangaje ku mugaragaro ko ihagaritse umubano wa dipolomasi n’Ububiligi, bikaba bihita bishyirwa mu bikorwa aka kanya. Ni cyemezo gifashwe nyuma yo gusesengura byimbitse impamvu zitandukanye, zose zishingiye ku mikorere mibi y’Ububiligi, aho bushaka gukomeza kwimika igitugu cya gikoloni.”
Iyi Minisiteri yakomeje igaragaza ko Ububiligi bwagiye buhonyora Igihugu cy’u Rwanda, haba mbere ndetse no muri iki gihe muri RD Congo hakomeje kubera intambara kandi ko muri iyi ntambara iki gihugu cyafashe uruhande rumwe.
Yagize iti: “Ububiligi bwakomeje guhohotera u Rwanda, haba mbere ndetse no muri iki gihe cy’intambara ikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Ububiligi bwagize uruhare rukomeye kandi rubi mu mateka y’aka karere, cyane cyane mu bikorwa bigamije guhohotera u Rwanda.”
“Muri iki gihe, Ububiligi bwafashe uruhande rumwe muri iki kibazo cy’umutekano muke uri mu karere, kandi bukomeje gushishikariza abandi gufata u Rwanda nk’umwanzi binyuze mu binyoma no kugoreka ukuri, bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.”
Iyi minisiteri yagaragaje ko igihugu cy’Ububiligi cyagize uruhare mu gukongeza amacakubiri, mu bihugu cyakolonije byanagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.
Iti: “Uretse uruhare rwabwo mu mateka mabi y’akarere, aho bwagize uruhare mu ivangura moko byagize ingaruka mbi, bikaza kurangira binavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ububiligi bwanahaye ubwisanzure imiryango isakaza ihakana iyi Jenoside ndetse igashyigikira ingengabitekerezo yayo.”
Kubera izo mpamvu zose u Rwanda rwatangaje ko ruciye umubano mu buryo budasubirwaho n’igihugu cy’Ububiligi kandi ko abadipolomate bari mu Rwanda b’Igihugu cyabwo bahawe amasaha 48 bakaba bamaze kuva ku butaka bw’u Rwanda uhereye umwanya baboneyeho iri tangazo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Ibi bikozwe kubwo kurinda inyungu z’u Rwanda nk’igihugu, icyubahiro cy’Abanyarwanda, no gukomeza kwimakaza umutekano, ubumwe, no kubahana hagati y’ibihugu.”
“Abadipolomate bose b’Ububiligi bakorera mu Rwanda basabwe kuba bavuye mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48. Amasezerano ya Viyena azubahirizwa, u Rwanda ruzarinda inyubako, umutungo ndetse n’inyandiko za dipolomasi y’Ububiligi ziri i Kigali.”






