MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Mu ruganda rwahawe icyangombwa cyo gukora Renjete hakorerwa Kambuca

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
17/03/2025

Mu Kagari ka Bishenyi, Umudugudu wa Rubiha mu Murenge wa Mwurire ahazwi nko mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana hafatiwe inzoga zitujuje ubuziranenge zikorerwa mu ruganda rwatse uburenganzira bwo gukora Renjete.

Kuri uyu wa 17 Werurwe, mu ruganda rwa Loa rw’abashinwa rufitemo ibice bitatu bikoreramo (abakora Amatara yo mu nzu, Bombo na Ranjete) iki gice gikora Renjete ahari hagenewe ububiko niho havumbuwe ko hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka Kambuca.

Nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bitabaje ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda FDA kugira ngo barebe ko ibikorerwa muri iki kigo byaba byujuje ubuziranenge.

Bimwe mu byagaragaye mu igenzura ni uko hari abantu bayitiriye uruganda rufite ibyangombwa bakora ibinyobwa bya Igisubizo n’Igikundiro, aba bakaba nta byangombwa bagiraga ariko bafite Kampani yitwa Generation Sdco Ltd.

Ibi kandi binemezwa n’umubozi w’ibikorwa muri iyi kampani wafatiwe muri iki kigo, aho yavuze ko bari bamaze iminsi barasuwe na FDA basanga nta byangombwa bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire Zamu Daniel avuga ko basanze ibyakorerwaga muri uru ruganda maze biramenwa aboneraho kugira icyo asaba abakora mu buryo butemewe,

Yakomeje agira ati: “Mu bikorwa byose abantu baba bashaka gukora bibafitiye akamaro bakwiye kubanza kubaza inzego zibishinzwe kugira ngo bakore ibintu byubahirije amategeko.”

Ibyafashwe birimo litiro 10,400 ziri mu bibido, amacupa yitiriwe Igikundiro 6888, amacupa y’ikitiriwe Igisubizo 1008, amacupa ya plastike 6200 n’ibiro 200 by’isukari.

Nyuma y’ubugenzuzi bwa FDA, kampani
Generation Sdco Ltd yaciwe amande angana n’amafaranga arenga miliyoni 37
(37 592 000 frw) aho iyi kampani yakoreraga hafunzwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ibigo nderabuzima byahawe moto zo kwegera abafite ihungabana

Ngoma: Ibigo nderabuzima byahawe moto zo kwegera abafite ihungabana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU