MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Imbamutima z’abaturage borojwe na Polisi harimo n’uwahawe inka iri kumwe n’inyana

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
11/01/2023

Abaturage bane bo mu Karere ka Rwamagana, basazwe n’ibyishimo nyuma yo gushyikirizwa inka enye borojwe na Polisi y’Igihugu, umwe akaba yanahawe inka iri kumwe n’inyana yayo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama nibwo Polisi y’u Rwanda binyuze mu ishuri rya Polisi rya Gishari yashyikirije abaturage bane inka yabageneye ndetse inatangira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza-Mituweli abandi baturage 1000 bivuze ko yatanze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun n’abandi bayobozi batandukanye.

Abaturage bahawe inka baturuka mu miryango itishoboye ibarizwa mu cyiciro cya mbere, banahawe ipombo ibafasha mu gufuhera imiti no kuyoza, umunyu, n’umuti uyirinda uburondwe, bakaba biyemeje kuzifata neza kugira ngo zibafashe mu iterambere ryabo.

Mbarushimana Vincent yagize ati: “Kuba mpawe inka nabyakiriye neza, nzayifata neza kandi izagirire umumaro abaturanyi kuko nibyara nzitura, ikindi ntawe uzamburana amata. Ndizera ko igiye kumpa ifumbire imfashe kweza neza, inampe amata abana banjye bayanywe.”

Mbarushimana yashimiye Polisi y’Igihugu yamuhaye inka nziza ihaka avuga ko nta kindi yayitura kitari ukujya atangira amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha.

Ati “ Polisi ndayishimira cyane, iragatera imbere, Perezida Kagame na we ndamushimira ko yatangije iyi gahunda nkabizeza ko nzakomeza gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha.”

Nyirandegeye Christine we yagize ati “Ndashimira Imana kuba nahawe inka, mbere nari mfite inka yakamwaga litiro 12 niguriye ibihumbi 300 Frw iza gupfa ndiheba cyane numva ko ntazongera korora, najyaga neza imifuka 12 y’ibigori kubera kubera ifumbire yaturukaga kuri ya nka none ubu nari narasubiye inyuma cyane.”

Nyirandegeya yashimiye bikomeye Polisi y’Igihugu yamuhaye inka avuga ko iyi nka igiye guhita imufasha mu mpinduka z’iterambere mu buryo bugaragara.

Ati “ Ibyo nezaga bigiye kwiyongera mu buryo bugaragara, nta muntu uzaza iwanjye ngo abure amata yo kunywa, ikindi ndashimira Polisi ko itarobanura ku butoni kuko nta muvandimwe ngira muri Polisi ku buryo bari kumpa inka ariko ndabashimiye ko bayimpaye nk’umunyarwanda mbemereye ko nzajya mbafasha mu byo nshoboye mu kwicungira umutekano.”

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yabwiye abaturage ko ibikorwa nk’ibi Polisi ibibakorera mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’iterambere bakwiriye kugeraho, abasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab we yashimiye Polisi y’Igihugu ku bufatanye igirana n’Akarere mu bikorwa by’iterambere by’umwihariko Ishuri rya Polisi rya Gishari, asaba abaturage gufata neza inka bahawe ndetse no kuyitura kureka ibyaha banarushaho gutangira amakuru ku gihe.

Kuva gahunda ya Girinka yatangira, Akarere ka Rwamagana kamaze gutanga inka 14, 940 zorojwe abatuye mu mirenge yose igize aka Karere.

Mu bahawe inka harimo uwahawe ifite akanyana iheruka kubyara
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti ashyikiriza ipombo umwe mu borojwe inka

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaGirinkaPolisi y'u Rwanda

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Barashimira Perezida Kagame ko yabemereye umuhanda ubwo yahanyuraga bakaba barawubonye

Kayonza: Barashimira Perezida Kagame ko yabemereye umuhanda ubwo yahanyuraga bakaba barawubonye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU