Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Kagari ka Mukoyoyo umudugudu wa Nyankora barashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yabanyuzeho akabemerera umuhanda wa kaburimbo none bakaba barawubonye.
Ni umuhanda ureshya na kilometero 28 guturuka mu Murenge wa Kabarondo ukarinda ugera ku marembo ya Pariki y’Akagera aherereye mu Murenge wa Rwinkwavu, haniyongeraho kandi ibindi birometero bitanu bizamuka mu Murenge wa Kabare uciye mu Kagari ka Nyankora ari naho Perezida Kagame yahagaze agasuhuza abaturage.
Mu Nteko y’abaturage yabaye kuri uyu Kabiri tariki ya 10 Mutarama mu mudugudu wa Nyankora,abayitabiriye basabye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ko yazabashyikiriza ubutumwa bwabo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabemereye umuhanda wa kaburimbo bakaba barawubonye.
Aba baturage bemeza ko mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaze ku gasantire ka Nyankora yemerera abaturage umuhanda wa kaburimbo none ngo barawubonye.
Uwimana Vestine avuga ko ari umwe mu baturage bari Nyankora ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagararaga mu isantire yabo akabasuhuza, yagize ati “icyo aza yahagaze Nyankora aradusuhuza atwemerera umuhanda, muzamushimirire cyane muti abaturage ba Nyankora barakwifuriza kuramba”
Mu gasantire ka Nyankora hari umwe mu bakora akazi k’ubumotari yaganiriye n’umunyamakuru wa Muhaziyacu yagize ati “hano turi niho yahagaze njye nari inyuma gato, turashimira Perezida wacu Paul Kagame ko ibyo yadusezeranyije yabiduhaye, uyu muhanda yarawuvuze nta gihe byatwaye bahita batangira kuwubaka”
Muri iyi nteko y’abaturage, bageze mu mwanya w’ibibazo buri wese wafataga ijambo yagarukaga ku gushima Perezida wa Repubulika ku bw’umuhanda wa kaburimbo babonye.
Guverineri Gasana yavuze ko uyu muhanda ukoreshwa cyane na ba mukerarugendo, ayo mahirwe akaba atabonwa na benshi, yabasabye gukoresha neza uyu muhanda biteza imbere ndetse banateza imbere imiryango yabo.
Uyu muhanda wubatswe na sosiyete y’Abashinwa yitwa HNRB ikaba yari ifite amasezerano yo kuwubaka mu mwaka umwe.
Bivugwa ko hejuru ya Nyankora ku gasongera gahari henda kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu n’abaherwe bo mu gihugu cya Quatar, iki gice kikaba kiri mu byanya byagenewe kubakwamo amahoteli.









