MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko umuganda wagenze mu turere tw’Iburasirazuba n’amafoto

EditorYanditswe na Editor
25/01/2020
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian mu muganda usoza Mutarama

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian mu muganda usoza Mutarama

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 hirya no hino mu gihugu habaye umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2020, ni umuganda witabiriwe  nkuko bigaragazwa n’amafoto atandukanye yo mu turere, imirenge, utugari n’imidugudu byo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umuganda wibanze cyane ku kubakira imiryango itishoboye itagiraga aho kuba, gusibura imiferege, gukora neza imihanda y’imigenderano, gusiza no kubaka ubwanikiro abaturage bazakoresha banikaho ibigori n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Nyagatare

Muri aka Karere umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama wabereye  hirya no hino mirenge n’utugari tugize Nyagatare,   ku rwego rw’Akarere  ubera mu Murenge wa Matimba ahari kubakirwa imiryango 30 itishoboye itari ifite aho kuba. Ikazatuzwa mu Mudugudu wa Bwera. Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa REG Ron Weiss, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere  n’abandi.

            Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian mu muganda usoza Mutarama

Umuyobozi Mukuru wa REG Ron Weiss (wunamye uri guterura ibuye) ni umwe mu bitabiriye umuganda usoza Mutarama i Nyagatare

                                       Abagize inzego z’umutekano bari mu bakoze umuganda

Mu Karere ka Ngoma

Muri aka Karere, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama ku rwego rw’Akarere  wabereye mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago, Umudugudu w’Akabungo, abawitabiriye  babumbye amatafari ya rukarakara yo kubakira abaturage batishoboye. Muri uyu mudugudu hazubakwa inzu 20 zizatuzwamo imiryango 20 yo muri uyu Murenge itari ifite aho kuba.

Muri uyu muganda hanatunganyijwe  ahazubakwa izo nzu.

  Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise (wunamye wambaye umupira w’ubururu) mu bakoreye umuganda i Rukumberi

Mu Karere ka Gatsibo

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 wakorewe mu mirenge yose hibandwa ku kubakira abaturage batishoboye no gusiza ibibanza bizubakwaho ubwanikiro bw’imyaka, muri aka karere hateganyijwe kubakwa ubwanikiro 98 bukazuzura muri Gashyantare.

Ku rwego rw’Akarere umuganda wakorewe mu Murenge wa Kiziguro,mu Kagari ka Mbogo Umudugudu wa Ryabihura. Hasijwe ikibanza cy’ubwanikiro buzakoreshwa na Koperative ya BOMAFACO.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard (ubanza ibumoso) mu bakoze umuganda hasizwa ikibanza kizubakwamo ubwanikiro

Mu Karere ka Rwamagana

Mu Karere ka Rwamagana, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama wabereye mu Murenge wa Nzige aho wanitabiriwe n’abasenateri bayobowe Visi Perezida wa Sena ari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba  Mufulukye Fred.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Abasenateri, inzego z’umutekano bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana mu gutunganya umuhanda

     Senateri Dr. Alvera Mukabaramba mu biganiro byabaye nyuma y’umuganda rusange usoza Mutarama, i Rwamagana

 

Mu Karere ka Kirehe

Mu  mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe,  umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama,  abawitabiriye bibanze ku  gusiza ibibanza by’ahazubakirwa imiryango itishoboye, kubumba amatafari azakoreshwa mu kubakira imiryango itishoboye inzu.

Ku rwego rw’Akarere Umuyobozi w’Akarere  Muzungu Gerald  yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Nasho mu Midugudu ya Nyabubare l, II uw’Agasasa.

       Abaturage mu bikorwa byo gutunda amabuye yo kubakisha inzu z’imwe mu miryango itishoboye itagira amacumbi

 

   Umuyobozi w’Akarere  ka Kirehe Muzungu Gerald (ubanza ibumoso) yakoranye umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Mpanga

Mu Karere ka Kayonza

Umuganda ku rwego rw’Akarere ka Kayonza, wabereye mu Mudugudu wa Gatebe, mu Murenge wa Mukarange  mu mujyi wa Kayonza. Abajyanama mu nama njyanama bifatanyije n’abaturage bakorera imihanda yaciwe umwaka ushize mu rwego rwo kubahiriza igishushyanyo mbonera cy’umujyi wa Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere ka  Murenzi Jean Claude yibukije abaturiye iyi mihanda kujya bayitaho bakayikora batarindiriye igikorwa cy’umuganda.

        Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude (uwa gatatu uhereye ibumoso) mu muganda wo gutunganya umuhanda

 Nyuma y’umuganda abayobozi bageneye abaturage ubutumwa

Mu Karere ka  Bugesera

Ku rwego  rw’Akarere  umuganda usoza  Mutarama 2020, wakorewe Murenge wa Musenyi, Akagari la Rulindo ,  abawitabiriye bahanze umuhanda w’umugenderano  ahareshya n’ikirometero kimwe.

Muri uyu muganda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwanafatanyije n’abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Sénégal bari mu ruzinduko mu Rwanda, barimo  CHEIKHNA CAMARA  Umuyobozi wa Commune BALLOU,  BARDO DIOP,  Umuyobozi wa Commune ya PATTE D’OIE.

 Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard (uwa gatatu uhereye ibumoso) n’abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Sénégal bari mu ruzinduko mu Rwanda (bari iburyo bwe) n’abandi bayobozi n’abaturage mu muganda wo gutunganya umuhanda
    Abaturage mu bikorwa byo gusukura umuhanda mu muganda

Muri rusange, hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba  ibikorwa byinshi byakozwe ku bwiganze ni ibigamije   gushakira  imiryango itishoboye idafite amacumbi  aho kuba.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko  biteganyijwe ko muri Werurwe 2020, mu gihugu cyose imiryango idafite aho kuba izaba yamaze kubakirwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Intara y'Iburasirazuba

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko Siporo yagufasha kwirinda umuvuduko ukabije w’amaraso mu gihe uri mu za bukuru

Uko Siporo yagufasha kwirinda umuvuduko ukabije w’amaraso mu gihe uri mu za bukuru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU