MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Gitifu w’Akagari na SEDO bari mu maboko ya RIB bakekwaho kunyereza amabati

EditorYanditswe na Editor
10/06/2020

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiza  n’Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri aka Kagari gaherereye mu Murenge wa Kigabiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB, bakurikiranweho kunyereza amabati yari yaragenewe kubakira abatishoboye.

Aba bayobozi bivugwa ko batawe muri yombi ku wa gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’amakuru yatanzwe n’abakora irondo ry’umwuga, bari bafatanwe amabati byakekwaga ko bari bibye, nyuma banagaragaza ko n’ubuyobozi bw’Akagari hari ayo bwanyereje.

Hanyurimfura Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro mu kiganiro na MUHAZIYACU yemeje aya makuru  avuga ko  icyatumye bafatwa ni amabati bakekwaho kunyereza yari yaragenewe kubakira abatishoboye muri gahunda ya tujyanemo.

Ati: “Barakekwaho kunyereza amabati yari yaragenewe kubakira abatishoboye muri gahunda ya Tujyanemo, abafashwe rero ni Gitifu w’Akagari na Sedo.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abayobozi b’utugari na ba Sedo bagaragara mu bikorwa bigayitse byo kunyereza ibiba byagenewe abaturage, hari  n’abagaragara mu bikorwa bigayitse birimo ubujura.

Urugero ni Sedo wo mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, i Gatsibo uherutse  gutabwa muri yombi ashinjwa kwiba televiziyo yari yaraguzwe n’abaturage.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaRwamagana

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
IFOTO Y’UMUNSI: Imirimo yo kubaka urwibutso rwa Kiziguro irakomeje

IFOTO Y'UMUNSI: Imirimo yo kubaka urwibutso rwa Kiziguro irakomeje

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU