MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Ibyo wamenya ku bagiye kuyobora uturere n’ibyo bakoraga mbere

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
20/11/2021

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasojwe amatora yashyizeho biro y’inama njyanama z’uturere na komite nyobozi zigiye kuyobora uturere muri manda y’imyaka itanu.

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere turindwi habonetsemo abayobozi bashya b’uturere bane mu gihe abandi batatu batorewe manda ya kabiri, mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu habonetsemo bane bashya, mu gihe abashinzwe imibereho myiza habonetsemo batatu bashya.

Akarere ka Nyagatare 

Uwatorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare yabaye, Gasana Stephen uyu akaba yari asanzwe akora mu rwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu NISS, akaba yaranigeze kuba umuyobozi w’uru rwego mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu hatowe Matsiko Gonzague yari asanzwe ari umukozi muri RURA mu gihe ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza hatowe uwari usanzwe kuri uwo mwanaya ariwe Murekatete Juliet.

Uhereye iburyo: Gasana Stephen, Matsiko Gonzague,Murekatete Juliet

Akarere ka Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo Gasana Richard yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora aka Karere yatangiye kuyobora mu mwaka wa 2015.

Gasana Richard
Gasana Richard

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Sekanyange Jean Léonard uyu akaba yari anasanzwe ari umujyanama mu nama njyanama y’Akarere, akaba azwi cyane ubwo yayoboraga ikigo cya APPECOM giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi, kuri ubu yari Umuyobozi mu muryango utari uwa Leta -CLADHO.

Sekanyange Jean Léonard

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Mukamana Marcelline akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge za Kiziguro.

Mukamana Marcelline

Akarere ka Kayonza

Mu Karere ka Kayonza Umuyobozi w’Akarere hatowe Nyemazi John Bosco uyu mugabo yari asanzwe ari umunyambanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda.

Ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Munganyinka Hope wari asanzwe kuri uwo mwanya, ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza hatowe Harelimana Jean Damascene na we akaba asanzwe kuri uwo mwanya.

Uhereye ibumoso: Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope, Harelimana Jean Damascène

Akarere ka Rwamagana

Mu Karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora aka Karere ayoboye kuva mu 2016.

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Nyirabihogo Jeanne d’Arc, akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubutaka mu Karere ka Gasabo akaba afite ubunararibonye mu bikorwaremezo.

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Mutoni Jeanne usanzwe kuri uwo mwanya kuva mu mwaka wa 2016.

Mbonyumuvunyi Radjab(hagati), Nyirabihogo Jeanne d’Arc  na Mutoni Jeanne (ibumoso).

Akarere ka Bugesera

Muri aka Karere komite nyobozi yose y’Akarere yongeye kugirirwa icyizere aho umuyobozi w’Akarere yabaye Mutabazi Richard usanzwe kuri uwo mwanya kuva mu mwaka wa 2018.

Mutabazi Richard

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabaye Umwali Angelique,

Umwali Angelique

Mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabaye Imanishimwe Yvette

Imanishimwe Yvette yongeye kugirirwa icyizere

Akarere ka Ngoma

Umuyobozi w’Akarere hatowe Niyonagira Nathalie uyu akaba yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Kirehe.

Niyonagira Nathalie

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Mapambano Nyiridandi Cyriaque wari usanzwe kuri uwo mwanya,

Mapambano Nyiridandi Cyriaque

Ni mu gihe ku mwanya w’umuyobozi wungirije usginzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Mukayiranga Marie Gloriose wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake.

Mukayiranga Marie Gloriose

Akarere ka Kirehe

Mu Karere ka Kirehe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere hatowe Rangira Bruno wari usanzwe ari umujyanama w’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,

Rangira Bruno

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Nzirabatinya Modeste wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho.

Nzirabatinya Modeste

Mu gihe ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza hatowe Mukandayisenga Janviere uyu akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya G.S Rwantonde giherereye muri aka Karere.

Mukandayisenga Janvière

Biteganyijwe ko aba bayobozi bazarahira kuwa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021 nyuma yaho bo na biro y’inama njyanama bazahabwa amahugurwa y’iminsi itandatu agamije kubereka icyerekezo cy’Igihugu nk’uko biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: AmatoraIntara y'IburasirazubaNEC

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
 Dufitiye ideni abaturage -Meya Kakooza, akimara gutorwa
Amakuru

 Dufitiye ideni abaturage -Meya Kakooza, akimara gutorwa

25/11/2026
Kugira Gatsibo ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa biri mu byo Meya Sekanyange azibandaho
Amatora

Kugira Gatsibo ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa biri mu byo Meya Sekanyange azibandaho

25/11/2026

Ibitekerezo 1

  1. Dieudonné says:
    5 years yahise

    Ndabashimiye kubw’amakuru muduha yereke intara y’Iburasirazuba! Courage muri abagaciro!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abaturage ni abafatanyabikorwa si abagenerwabikorwa – Minisitiri Amb. Solina

Abaturage ni abafatanyabikorwa si abagenerwabikorwa - Minisitiri Amb. Solina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU