Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI ryatangirije i Rwamagana ibikorwa byaryo byo kwamamaza abakandida depite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga.
Kuri uyu wa 26 Kamena ku kibuga cyo kuri Iga niho hatangirijwe ibikorwa bya PDI byo kwamamaza abakandida depite.
Ni ibikorwa byabanjirijwe n’ingendo zo kwiyamamaza zahereye mu mujyi wa Kibungo zikomereza i Kiramuruzi basoreza i Rwamagana ari naho herekanywe abakandida depite bari ku rutonde rw’ishyaka PDI.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa PDI Sheikh Harerimana Moussa Fazil yagarutse ku mpamvu bahisemo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Rwamagana ahatangirije ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite bayo na Paul Kagame nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ushyigikiwe na PDI, yasobanuye ko PDI ikiri mu bufatanye na FPR-Inkotanyi.
Sheikh Harerimana yakomeje agira ati:”Icyahindutse n’inzira y’amatora itwinjiza mu nteko ishinga amategeko ariko twageramo tugakorana, tugatanga ibitekerezo kuko iyo abantu baba bamaze kugera mu nteko ntibaba bakibarizwa mu bice batorewemo itegeko nshinga rirabibuza”
Mu kwiyamamaza kwa PDI hagarutswe ku mpamvu bashaka kujya mu nteko ishinga amategeko ikaba ari ukugenzura ibiri muri manifesto y’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Kagame Paul ko bizubahirizwa.
Murangwa Hadidja ushinzwe kwamamaza mu ishyaka PDI yasabye ko Abanyarwanda batora iri shyaka mu badepite kandi bagashyigira umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ishyaka PDI rirateganya kuzagera mu bindi bice by’igihugu basaba Abanyarwanda kuzarishyigikira batora ku kirango cy’umunzani.







