MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abahinzi b’umuceri bakiriye neza ibiciro fatizo byashyizweho

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
27/06/2024

Abahinga umuceri mu Karere ka Kirehe bavuga ko igiciro fatizo cyashyizweho ku muceri muri uyu mwaka wa 2024 kibanyuze kandi ko bizabafasha gukomeza kubaka iterambere ryabo.

Aba baturage bibumbiye muri koperative ihinga umuceri mu Karere ka Kirehe, COOPRIKI Cyunuzi, bavuga ko bishimira ko bagurisha umuceri ku giciro cyashyizweho nyuma y’itangazo rishyiraho ibiciro by’umuceri udatonoye ryo kuwa 21 Kamena 2024 rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) rigaragaza ko umuceri udatonoye w’intete ngufi uzajya ugurwa amafaranga 500Frw ku kilo, umuceri w’intete ziringaniye ugurwe 505Frw ku kilo, umuceri w’intete ndende ugurwe 515Frw ku kilo naho umuceri wa Basmati ugurwe amafaranga 775Frw ku kilo.

MUHAZIYACU yaginiriye na bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Cyunuzi I bibumbiye muri koperative COOPRIKI Cyunuzi bagaragaza uko bakiriye iki giciro.

Hagenimana Ignas utuye mu Murege wa Gahara Akagari ka Nyagasenyi, yagize ati: “Igiciro cyashyizweho na minisiteri mu gihugu twese dukurikije igiciro kiri ku isoko ni igiciro cyiza kuko urebye igiciro uturuka hanze uhagaze uwacu kuwugurisha kuri kiriya giciro udatonoye byaratunyuze kandi bizadufasha gushyira mu bikorwa intego tuba twihaye.”

Maniriho Théoneste utuye mu mudugudu wa Cyunuzi I, Akagari ka Cyunuzi yagize ati: “Twebwe nk’abahinzi b’umuceri kuba igiciro rusange twaracyishimiye kuko ntabwo badusumbanyije buri wese ahabwa amafaranga yagenwe ntihagire uhendwa, bityo rero bitewe n’umusaruro wawe uhita umenya agaciro k’amafaranga uzabona ubundi ugakora imishinga uba warateguye.”

Mukandorimana Marie Chantal utuye mu mudugudu wa Cyunuzi II,Akagari ka Cyunuzi Umurenge wa Gatore na we yagize ati: “Kuba muri koperative dusigaye ducuruza umuceri ku giciro cyagenwe, tujya kugurisha baratubwiye igiciro bituma nta muhinzi ugihendwa, rero bituma turushaho kwiyubaka, dore ubu nubatse inzu, kandi nteganya ko kuri uyu mwero nzayikorera amasuku.”

Umucungamutungo wa Koperative COOPRIKI Cyunuzi, Rudahunga Willibard, avuga ko kugurisha ku giciro cyashyizweho na MINICOM bituma banyurwa n’igiciro bahawe kuko buri muhinzi yumva ko nta we ushobora kumuha ku giciro gito, ndetse bigabanya umubare wa bamwe bashoboraga kuba banyereza umuceri bakawugurisha ku bamamyi.

Yagize ati: “Twatangiye gukusanya umusaruro tuwujyana ku ruganda, ibiciro fatizo byashyizweho bituma abahinzi bagira icyizere kuko igiciro kiba gifite aho cyaturutse, bituma hatagira ugira amakenga ngo wenda abayobozi ba koperative nabahaye ku giciro kiri hasi.Ibi bizagabanya ba bandi bashoboraga kuba bajya kugurisha umuceri ku bamamyi, kuko igiciro ari kimwe.”

Aba bahinzi b’umuceri bavuga ko nubwo leta ibafasha muri byinshi birimo Nkunganire ku ifumbire bakoresha ariko ngo riracyari ku giciro gihanitse bakifuza ko bishoboka cyagabanywa.

Koperative COOPRIKI Cyunuzi, ikorera mu turere tubiri aritwo Kirehe na Ngoma muri zone 17  mu gishanga gikora ku mirenge 10, irimo imirenge irindwi yo muri Kirehe n’indi itatu yo mu Karere Ka Ngoma.

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 3,458 ikaba ifite ububiko butandatu bunini n’ubundi buto busaga 30, bufasha abahinzi gukusanya umusaruro; ikagira n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Fuso zibafasha kuwutwara.

Muri COOPRIKI bahinga ku buso bungana na hegitari 490, igihembwe gishize basaruye umuceri ungana 2,637,383Kg  naho muri iki gihembwe cya 2024B bateganyaga kubona 2,530,000Kg aho bagaragaza ko kugabanuka k’umusaruro byatewe n’uko habaye ibiza byangije imirima iri ku buso bugera kuri hegitari 30. Ubu bakaba maze gusarura umuceri uri ku kigereranyo cya 85% by’umuceri wose wahinzwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abakandida depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarije i Ntunga

Rwamagana: Abakandida depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarije i Ntunga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU