MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abakandida depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarije i Ntunga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
27/06/2024

Abakandida depite ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana biyamamarije mu murenge wa Mwurire kuri santire ya Ntunga, bihuzwa no kwamamaza umukandida Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa 26 Kamena ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR-Inkotanyi byibanze ku byiza abanyamwurire bagezeho, aho basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kwamamaza mu tugari kugira ngo buri wese azitabire amatora azi uko akwiye gutora ashyigikira ibyiza byagezweho babikesha FPR-Inkotanyi ikaba ari nayo moteri ya guverinoma.

Mutsindashyaka Joel ni umwe mu baturage ba Ntunga, mu buhamya yatanze bw’ibyo bakesha imiyoborere myiza, ahereye ku buryo abana batambaraga inkweto kuko nta mwana wari wemerewe kujya ku ishuri yambaye inkweto kuko cyaziraga, bavoma kure, biga kure.

Asobanura ibyo FPR-Inkotanyi yamugejejeho Mutsindashyaka avuga ko yize i Nyanza ibijyanye no gukora amazi, gutera irange imodoka n’amashanyarazi, yakomeje agira ati: “Ubu mfite imodoka yo kugendamo, mfite inzu yo kubamo kandi ibi byose mbikesha imiyoborere myiza yamfashije kwiyubaka ndetse ubu nkaba mpagarariye abikorera (PSF) inaha.”

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abanyamuryango kuzitabira amatora kandi bagatora neza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Katabagemu: Kwiga no kwivuza byari bigoranye none byaroroshye kubera  FPR-Inkotanyi

Katabagemu: Kwiga no kwivuza byari bigoranye none byaroroshye kubera FPR-Inkotanyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU