Abakandida depite ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana biyamamarije mu murenge wa Mwurire kuri santire ya Ntunga, bihuzwa no kwamamaza umukandida Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Kuri uyu wa 26 Kamena ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR-Inkotanyi byibanze ku byiza abanyamwurire bagezeho, aho basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kwamamaza mu tugari kugira ngo buri wese azitabire amatora azi uko akwiye gutora ashyigikira ibyiza byagezweho babikesha FPR-Inkotanyi ikaba ari nayo moteri ya guverinoma.
Mutsindashyaka Joel ni umwe mu baturage ba Ntunga, mu buhamya yatanze bw’ibyo bakesha imiyoborere myiza, ahereye ku buryo abana batambaraga inkweto kuko nta mwana wari wemerewe kujya ku ishuri yambaye inkweto kuko cyaziraga, bavoma kure, biga kure.
Asobanura ibyo FPR-Inkotanyi yamugejejeho Mutsindashyaka avuga ko yize i Nyanza ibijyanye no gukora amazi, gutera irange imodoka n’amashanyarazi, yakomeje agira ati: “Ubu mfite imodoka yo kugendamo, mfite inzu yo kubamo kandi ibi byose mbikesha imiyoborere myiza yamfashije kwiyubaka ndetse ubu nkaba mpagarariye abikorera (PSF) inaha.”
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abanyamuryango kuzitabira amatora kandi bagatora neza.









