Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere-RURA, rwataje ko nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ko n’ibiciro by’ingendo mu Rwanda hose byahise bihinduka.
Ibi, byasohotse mu itangazo ry’urwego ngenzuramikorere- RURA, ryasohotse kuri uyu wa 3 Mata 2026, aho rwagaragaje ko Lisansi yazamutse ihagera ku mafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, ivuye ku 1,989 Frw, na ho litiro ya mazutu ikaba ari 2,205 Frw ivuye ku 1,948 Frw; kandi bigatangira kubahirizwa kuva tariki 4 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Naho ubu, ibiciro fatizo by’ingendo rusange byavuguruwe ku buryo bukurikira, mu mujyi wa Kigali ni 59.28 FRW ku mugenzi ku kirometero kimwe, mu gihe mu ntara ari 41.58 FRW ku mugenzi ku kilometero. Ibi biciro bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026.
Ibi biciro biri kuzamuka kubera ikibazo cy’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati, aho Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel zateye Igihugu cya Iran, ibyatumye Iran ifunga umuhora wa ‘Hormuz’ unyuzwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibikomoka kuri peteroli.
Ubundi, iyo habayeho ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda ishyiramo Nkunganire, ariko kuri iyi nshuro Leta y’u Rwanda yavuze ko abaturage bakwiye gucunga ububiko bwabo neza kuko Leta itazakomeza gushyiramo Nkunganire, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’intebe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Mata 2026.
Yagize ati: “Leta ntabwo ishobora gukomeza gutanga subsidize (Nkunganire) kuri mazutu kubera ko birahenze, na Leta ntabwo yayabona, ahubwo nibyo turimo kuvuga tuti ‘ducunge neza stock’ dufite. Nk’Abanyarwanda dutangire dutekereze uburyo twagabanya n’ibyo dukoresha twitabira za public transport(uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange), ku buryo mu by’ukuri tujyanamo ikibazo twese tukagisangira tukakibamo neza. Mu bindi bihugu batangiye kuvuga ko ntawurenza litiro rukana agura lisansi hari n’abagabanyije iminsi yo gukora.”
Kugeza ubu intambara yo mu burasirazuba bwo hagati itangiye imaze iminsi 34, akagunguru ka lisansi karagura amadorali 70$ ariko kuri ubu kageze ku 111$.







