Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwihanangirije abacuruza utubari n’abandi bose basakuriza abaturage, bubasaba kubahiriza amategeko agenga urusaku mu duce dutuwemo n’abaturage.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko abaturage batandukanye batuye mu Mujyi wa Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija bagaragaje ko barara babunza imitima kubera urusaku rukabije ruterwa n’utubari dukorera ahazwi nko “Kwa Kirezi.”
Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Ubuyobozi bwahamagaje bamwe mu bacuruza utubari twavuzwe cyane mu gutera urusaku, ndetse na bamwe mu banyiri amazu atangirwamo izo serivisi. Muri abo harimo Bazubagira Esther ucuruzi akabari, n’undi umwe utashatse ko amazina ye atangazwa, aba bombi bemeye ko bagiye gushyira ingufu mu kugabanya urusaku ndetse bagira icyo bakosora mu bucuruzi bwabo.
Umwe ati: “Turasaba imbabazi abaturage, ntabwo tuzongera guteza umutekano muke, urusaku. Tugiye kubahiriza amambwiriza ya Leta.”
Uwitwa Kirezi nk’umwe muri ba nyir’inzu nawe yavuze ko agiye gukorana n’abakiriya be mu gukemura iki kibazo. Ati: “Ngiye kubikurikirana utazubahiriza amategeko ya Leta nzamusezerera nzanemo undi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko Akarere kagiye gukaza ingamba zo gukumira urusaku rukabije ruterwa n’utubari n’indi mirimo y’ubucuruzi ikora nijoro.
Yagize ati: “Nta kabari kemewe gutanga serivisi zituma abaturage batabasha kuruhuka neza nijoro. Tugomba gukorera mu mucyo kandi tukubahiriza amategeko. Twahawe inshingano zo kurinda imibereho myiza y’abaturage. Nta muntu n’umwe wemerewe gukora ubucuruzi buhemukira abandi. Tugiye gushyira imbaraga mu kugenzura abatarubahiriza amabwiriza ajyanye n’urusaku.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bwite bwa Leta bufite inshingano zo gukemura ibibazo nk’ibi hakiri kare kugira ngo abaturage babeho mu ituze. Ati: “Ntituzihanganira abakomeje kurenga ku mabwiriza y’urusaku. Hari ingamba zifatika zagiyeho, harimo no gufunga ahantu hakomeje kurenga ku mategeko.”
Abacuruza utubari n’abandi bafite aho bahurira n’urusaku basabwe kubahiriza amasaha yagenwe yo gukora, no gukoresha ibikoresho bigabanya urusaku aho bishoboka.










