Imiryango 300 yo mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, igiye gukora ubuhinzi bugezweho binyuze mu mushinga mushya ku bufatanye bw’aka na SOS Children’s Villages, ugamije guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga (Smart Agriculture) no kongerera abaturage ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Ni umushinga uzibanda ku guhuzwa k’ubutaka bungana na hegitari 20, gutanga Sisiteme yo kuhira; no guhugura abaturage ku buhinzi bw’umwuga burambye.
Uyu mushinga uzunganira undi mushya wa Green Gross, na wo uzibanda ku rubyiruko rwo muri Nyagatare, rukazahabwa amahugurwa ku bikorwa bifitanye isano n’ibidukikije, kongererwa igishoro, kwigishwa imyuga, gufashwa kubona amahugurwa; ndetse no guhuza urubyiruko n’amahirwe y’akazi.
Abaturage batuye mu Murenge Tabagwe bavuga ko bagiye kubona imishinga ibafasha kuvugurura ubuhinzi, bavuga ko ari amahirwe adasanzwe mu guhindura imibereho yabo.
Mukandayisenga Claudine, umwe mu baturage bazahugurwa muri iyi gahunda, yagize ati: “Twari tumenyereye guhinga tugategereza imvura gusa, rimwe na rimwe imyaka igakangirika. Ubu buryo bwo kuhira n’ubumenyi bugezweho, bizadufasha kubona umusaruro uhagije. Ni intambwe ikomeye mu gutunga imiryango yacu, SOS ku isonga!”
Ndayambaje Emmanuel, na we yagize ati: “Gahunda yo guhuza ubutaka ku buso bunini izatuma dukorera hamwe, tunahingira ku murongo. Ndatekereza ko umusaruro uzikuba inshuro nyinshi. Kuba SOS idutekerejeho ni iby’agaciro kanini.”
Umuyobozi ushinzwe uburinganire muri SOS Children’s Villages Rwanda, Shyaka Frank, yavuze ko iyi mishinga igamije gufasha imiryango n’urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihe kirekire.
Yagize ati: “SOS yatangiriye muri Austria mu gihe cy’Intambara ya 2 y’Isi, ifasha abana badafite imiryango. Mu Rwanda yatangiye mu 1979. Nyuma y’uko Leta ikuraho za Orphelinats, twakomeje gukora ibikorwa byo gufasha abana babaga mu mihanda cyangwa badafite ababitaho, tubahuza na ba Marayika Murinzi cyangwa tukabafasha gusubira mu miryango abayifite.”
Shyaka yakomeje agira ati: “Uyu munsi turimo no gufasha imiryango gutera intambwe mu bukungu binyuze mu buhinzi bugezweho n’inyigisho zigamije kurwanya ubukene. Ubu ni ubufasha butari ubw’igihe gito; ni ukwubaka ejo hazaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague ashima abafatanyabikorwa nka SOS Children’s Villages ku bufatanye baba bakomeje kugaragaza mu guteza imbere abaturage, avuga ko iyi mishinga ari igisubizo ku bibazo byari byugarije urubyiruko n’abahinzi.
Yagize ati: “Kuba SOS izaha abaturage uburyo bwo kuhira, amahugurwa n’ubushobozi, ni igikorwa cy’ingenzi mu kongera umusaruro no kurwanya umutekano muke w’ibiribwa.”
Yavuze ko n’Umushinga Green Gross uzafasha cyane urubyiruko kubona ubumenyi n’amahirwe yo kwinjira ku isoko ry’umurimo; kandi ari imishinga yombi yitezweho impinduka mu iterambere ry’abaturage.







