Akarere ka Nyagatare, kimwe n’utundi kamaze igihe gashyira imbere gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage no kurwanya ubukene bukabije, aho muri uyu mwaka wa 2025-2026 habarurwaga ingo 8500 zizaherekezwa kwikura mu bukene, ariko kugeza ubu izigera 1500 zingana n’ijanisha rya 19% zikaba arizo zimaze kwivana mu kukene.
Iyi gahunda yo gukura abaturage mu bukene muri Nyagatare yatangiranye n’ingo 45,412 zari zagaragajwe na Social Registry nk’izarimo ubukene bukabije.
Nyuma y’igenzura ryimbitse kandi ritagendera ku buryo busanzwe, harebwe ingo zishoboye n’izifite abakozi ba Leta, zigera ku ngo 9,655, hasigara ingo 35,757 ari zo zifatwa nk’izigomba guhabwa ubufasha.
Mu mwaka wa 2023/2024, hahujwe ingo 10,935 n’amahirwe yo kwiteza imbere. Mu 2024/2025, hahuzwa ingo 14,902. Ibi byombi bigize ingo 25,837 zimaze gushyirwaho imbaraga zifatika zo gutangiza urugendo rwo kwigira. Abagize izo ngo bigishijwe kuzigama, kubitsa no gutangiza imishinga mito, ndetse bamwe batangiye kubona inyungu ziva mu bikorwa byabo.
Nyuma y’ikiciro cya mbere, hasigaye ingo 9,920 zo gufashwa mu byiciro bikurikiraho, harimo ikiciro cyo mu mwaka wa 2025–2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibi bikorwa ari byo shingiro ry’iterambere ry’akarere n’iry’Igihugu:
Ati: “Iyo umuturage ahabwa inkunga gusa, ntabwo bimufasha kwigira. Ariko iyo tumuhaye ubumenyi, amahugurwa n’imbaraga zo gutangira umushinga, tugakurikirana uko ateye imbere, uwo ni wo murongo w’iterambere. Twiyemeje kutatenguha abaturage bacu.”
Meya akomeza avuga ko gahunda yo guherekeza ingo ziri mu bukene igomba kugendera ku bufatanye bw’inzego zose, guhera ku midugudu kugeza ku nzego z’Akarere.
Ati: “Nta muturage uzasigara inyuma. Twahagurukiye ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage kandi turifuza ko buri rugo rutera intambwe.”
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7), bwagaragaje ko mu Rwanda ubukene bwagabanutse kuko bwavuye kuri 39.8% muri 2017 bugera kuri 27.4% muri 2024 (12.4%), naho ubukene bukabije buva kuri 16.3% muri 2017 bugera kuri 5.4% muri 2024. Igipimo cy’umurongo w’ubukene bukabije mu Rwanda kibarwa hashingiwe ku kuba umuntu atabasha kubona nibura Frw 356,432. Ni igiciro cy’ibiribwa n’ibindi bintu by’ingenzi umuntu akeneye mu gihe cy’umwaka, naho igipimo cy’ubukene ni Frw 560,127 ku mwaka (ibiciro byo mu 2024). Ibi bigakorwa habazwe buri muntu mukuru uri mu muryango.
Mu Karere ka Nyagatare, igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 48.6% muri 2017 kigeze kuri 36.4% muri 2024, bivuze ko cyagabanutseho 12.2%.
Mu rwego rwo kurushaho kwegeranya ingo no kuzifasha kwivana mu bukene mu buryo burambye, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukurikirana ingo zikeneye zigahuzwa n’amahirwe azifasha kwivana mu bukene (Graduation out of Poverty).






