Serivisi z’ubutaka ni zimwe muri serivisi abaturage bagaragaza ko batishimiye uko bazihabwa, ibi kandi ngo binashimangirwa n’uko ibibazo bigera k’Urwego rw’Umuvunyi ibyinshi ari ibigendanye n’ubutaka.
Kuri uyu wa 2 Ukuboza ku biro by’Intara y’Iburasirazuba Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n’inama yatumiwemo abafite mu nshingano serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Uturere n’Imirenge mu Ntara, abagize komite z’ubutaka, aho bareberaga hamwe ibikwiye gukorwa hanozwa serivisi z’ubutaka harwanywa ruswa kandi hubahirizwa uburenganzira bw’umuturage.
Aha niho Umuvunyi Mukuru Nirere Madeilene yagarutse ku miterere y’ikibazo kiri muri serivisi z’ubutaka.
Yagize ati: “Mu rwego rw’Umuvunyi ibibazo twakira hejura ya 30% biba ari iby’ubutaka”
Ngo ibyinshi muri ibi bibazo biba bishingiye ku mitangire ya serivisi, birimo gutinda kubona ibyangombwa bitwara igihe kirekire, ruswa ivugwa mu mitangire y’ubutaka aha niho abaturage bagaragaje ko mu mitangire ya ruswa iki kiza ku mwanya wa 5, mu baturage babajijwe 21% bavuze ko hari ruswa mu mitangire y’ubutaka, guhererekanya ubutaka kenshi.
By’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba ikibazo cya serivisi mbi zitangwa mu butaka, kirazwi kandi hari igikwiye guhinduka nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka Nishimwe Marie Grace, yabisobanuye muri aya magambo, ati: “Mu Ntara y’Iburasirazuba hari ikibazo cy’abantu baguze ubutaka, abo baguze nabo bakaba baragiye bataboneka, ibi bituma abasaba ibyangombwa batabibona.”
Yakomeje avuga ko aba bantu bagorwa no kubona abo bakorana ihererekanya ku byangombwa by’ubutaka, avuga ko kandi hari ikibazo cya ruswa ariko abayakwa bakaba badatanga amakuru.
Ngobonziza Egide ni umuturage wo mu Kagari ka Nyarusange muri Rwamagana yemeza ko gusiragiza abaturage kuri serivisi z’ubutaka biganisha kubaka ruswa yo kwibwiriza kugira ngo babone ibyo bashaka.
Ikindi cyagarutsweho, ni bamwe mu bantu bakora nk’abahuza hagati y’abakozi batanga serivisi z’ubutaka n’abaturage bazishaka aba nibo bacishwaho izi ruswa ndetse bagatuma izi serivisi zidindira kuko izo batabonamo icyo bakuramo bazitwara gacye.
Ubu bukangurambaga burasaba abaturage muri rusange gutanga amakuru kuri ruswa ivugwa muri serivisi z’ubutaka, ndetse n’andi makuru yose aganisha ku karengane.









