Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yemereye imboni z’umupaka kuzishakira telefone n’imyenda y’akazi byabafasha mu gukora akazi kabo neza barushaho kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge bituruka mu bihugu by’ibituranyi.
Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 nibwo hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu y’imboni z’umupaka zo mu Karere ka Nyagatare, aho bemerewe telefoni kugira ngo ziborohereze mu itumanaho no gutangira amakuru ku gihe.
Guverineri CG Gasana Emmanuel, yavuze ko izo telefoni n’imyenda by’akazi abemereye bizabafasha gutunganya neza akazi kabo ariko abibutsa ko telefoni ari iz’akazi gusa, mu gutangira amakuru ku gihe no kuvugana n’izindi nzego bazafatanya, zirimo inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.
Guverineri Gasana yagize ati: “Ngiye kubashakira telefoni y’akazi, ni y’akazi si iyawe, izandikwa nk’iy’akazi, ifite CUG y’akazi, mwambyumvise, mugiye kubona n’umwenda w’akazi wa mbere, Meya na we azabashakire uwa kabiri .”
Bamwe mu mombi z’umutekano baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko icyo bishimiye cyane ari ukwemererwa telefoni z’akazi kuko byabagoraga mu itumanaho mu gihe babonye abambutsa ibintu mu buryo bitemewe n’amategeko.
Turayizeye Epiphanie waturutse mu Murenge wa Karama avuga ko telefoni, yagize ati: “Kuba ubuyobozi butwemereye telefoni muri aka kazi dukora ko kurinda imipaka n’ibyambu byadushimishije, kuko hari igihe twabonaga abantu bari gukora bitemewe n’amategeko tukabura uko dutangira amakuru ku gihe, ariko kuba tugiye kubona telefoni bigiye gutuma dukora neza”.
Ndondora Jean Marie Vianney na we avuga ko kuba batagiraga ama telefoni yo gukoresha akazi byababeraga imbogamizi mu kazi kabo, yavuze ko hari ibyapfaga kuko ngo akazi bakora ari ako gutanga amakuru ku zindi nzego zaba iz’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano.
Imboni z’umupaka uretse kuba zemerewe ama telefoni yo gukoresha akazi, zizaba ari izo kuvuganiraho mu buryo bw’itsinda ibizwi nka ‘caller user group(CUG)’, kugira ngo biborohere mu itumanaho, bakaba bagiye no guhabwa impuzankano zibaranga.
Izi mboni z’umupaka zashoje amahugurwa ari 610 zikaba ari izo mu mirenge irindwi ihana imbibi n’ibihugu bya Tanzania na Uganda. Uretse impanuro bahawe banasinyanye imihigo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yabo amasezerano y’akazi ndetse n’imihigo.








