Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagaragaje impamvu uwashora imari muri aka Karere atahomba ahubwo yakunguka ngo kuko benshi mu bagatuye ari abakungu abandi bakaba abatunzi, ibintu yashingiyeho asaba abashoramari benshi kukagana bagashora mu ngeri zitandukanye.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ivuriro rigezweho ryitwa YAHSHUA Medical Clinic ryatangiye gukorera mu Mujyi wa Nyagatare.
Iri vuriro rya YAHSHUA Medical Clinic ryuzuye ritwaye agera kuri miliyoni 500 Frw, rikaba riri mu Mujyi wa Nyagatare rwagati, ryitezweho gukemura ikibazo cy’abajyaga kwivuriza i Kigali mu mavuriro yigenga.
Umuyobozi Mukuru w’ivuriro YAHSHUA MEDICAL CLINIC Segisengo Emmanuel, avuga ko we n’umugore we bagize igitekerezo cyo kurishinga mu karere bavukamo mu rwego rwo kuhatanga umusanzu, agakomeza avuga ko bashaka kuzarishyira ku rwego rwiza ku buryo ntawe uzongera kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi kure.
Yagize ati: “Njyewe na madamu twaricaye turareba ese ni iyihe nkunga twatera aho tuvuka Nyagatare, twemeza ko turamutse tuhashinze ivuriro riri ku rwego rwiza, byatuma abaturage ba Nyagatare batongera kuruha bashaka ivuriro ryiza, mbese natwe dutange inkunga muri serivisi z’ubuzima.”
Meya Gasana yavuze ko Akarere ka Nyagatare ari aka mbere mu buhinzi bw’ibigori, ibishyimbo ndetse ko ari n’aka mbere mu bworozi bw’inka, akaba asaba abashoramari kukagana bakahashora imari haba mu buzima, mu burezi, mu mahoteli n’ibindi cyane ko ubuyobozi bukora uko bushoboye ngo bubegereze ibikorwaremezo.
Yagize ati: “Mwibwira ko iri vuriro rizabura abarigana rigafunga imiryango, oya rwose! n’abandi muze mushore imari yanyu hano, haba mu burezi, ubuse ntihari abajyana abana kwiga i Kigali, bakabakodeshereza za Kabuga, none se washora imari mu burezi bwiza ugahomba? abaturage ba Nyagatare ntabwo ari abakene, ni aba mbere mu kweza ibigori, ibishyimbo…, ubwo simvuze ko turi aba mbere mu bworozi, muzi ko ku munsi tugeze ku bihumbi 80 birenga bya litiro z’amata, ubwose turi abakene?”
Ivuriro rishya ryafunguwe rikaba rije ryiyongera ku bitaro bibiri byo ku rwego rw’Akarere bihari birimo ibitaro bya Nyagatare n’ibya Gatunda ndetse n’ibigo nderabuzima bigera kuri 20 bibarizwa mu Karere ka Nyagatare.










