Mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yashyizeho ibyitwa amaranshi yafatwaga nk’ayaborozi atuzwamo Abatutsi hagamijwe kubatsemba bose.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Mata 2024 ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwibukaga Abatutsi bishwe muri Jenoside bari batuye mu maranshi. Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare.
Abasaza Rutebuka Frédéric na Sebutama John barokokeye mu maranshi bavuze ku mateka ashaririye banyuzemo, uko amaranshi yatangiye n’uko baje kurokoka.
Rutebuka Frédéric ati”Habyarimana yafashe Ubutegetsi 1973, 1975 atangiza amaranshi mbese ni nko kuvuga amafamu noneho rero agatuzwamo Abatutsi ntihagire undi muntu ujyamo byari ibintu bateguye kugira ngo Jenoside nitangira ntibizabagore. Jenoside yabaye ndi mukuru nari mfite imyaka 30, twaje gutura hano( Cyonyo) mu 1980 tuvuye Uganda batwirukanye tuhageze badutuza mu maranshi.”
“Tuza hano rero twahaje nk’abantu baciwe kuko haherukaga guturwa ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, ibyo byarimo ingengabitekerezo iri kure kuko bagira ngo twitarure maze nihagira igikoma bazabe bazi aho badusanga yari amaranshi agera mu munani.”
Rutebuka yakomeje avuga ko mu 1987 kugera mu 1990 habayeho ibitero byabateraga mu maranshi bikozwe n’abari baratujwe muri Paysannant harimo n’abarundi bari baratujwe mu 1973 ngo haje kuvamo n’abakoze Jenoside. Ati”Paysannant bari abahinzi, amaranshi ari aborozi.”
Sebutama John we yavuze ko batangiye gutotezwa cyane mu 1989 babita abahima ngo bavuye Uganda ari ibyitso by’inkotanyi ku buryo nta nuwajyaga kuvoma amazi yo kunywa bigakorwa cyane n’uwari responsable wa Gakirage witwaga Porogaramu aho yazanaga abasirikare bakaza kubasaka mu maranshi.
Sebutama yakomeje avuga ko icyabarokoye ari uko bari baturanye na Pariki y’Akagera bagahungiramo ugize amahirwe inyamaswa ntizimurye ngo kuko hepfo y’aho bari batuye mu maranshi hari Paysannant.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet asaba abaturage batuye mu Kagari ka Gakirage kureka ingengabitekerezo yo kudatanga amakuru ajyanye n’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ati” Turongera kwibutsa abantu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubona ababo, mufashe Igihugu, mwifashe namwe muruhure imitima kugira ngo dukomeze bwa bumwe bwacu. Waba umwana, umukuru twese duhanahane amakuru kuko iyo umuntu yabonye uwê urababara ariko ukavuga uti nibura ndamuherekeje umubiri we uruhukiye ahantu nzajya njya nkamuha agaciro.”
Leta yateguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa yari yaratuje Abatutsi bo mu Karere ka Nyagatare mu maranshi umunani manini arimo Cyonyo I,Cyonyo II, Cyabayaga I, Cyabayaga II,Gakirage,Mihingo, Kiboga na Bushoga.







