MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibuka30: Ubuhamya bw’uko Nyiramongi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
09/04/2024

Nyiramongi Consolate ni umukecuru w’imyaka 79 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avuga ko mu bihe byo kugenda yihishahisha yafashijwe n’umupadiri w’umudage Otto Mayer wabaga Rukomo ndetse na Bigirabagabo Gervaise wari umudepite.

Mu buhamya bwe avuga ko we n’umugabo we Kabera Zacharie batangiye guhunga mu 1962 nyuma y’uko umugabo we yari arangije kwiga muri ETO Kicukiro.

Nyiramongi agaruka ku rugendo rwo guhunga no guhunguka, kugenda yihishahisha, gufashwa na Padiri, uko yahuye na Birindabagabo kugera Inkotanyi zibohoye Igihugu.

Ati: “Twahungiye Uganda mu 1962 umugabo arangije kwiga Kicukiro, yagaruwe mu 1977  n’abantu biganye bamubwiye ko u Rwanda rwagize amahoro cyane cyane ko mu mahanga kubona akazi byari bigoye. Ubwo arahunguka ndetse njye mbanza kwanga, we araza abona akazi muri OVOPAM ko kubakisha kuko yasabye akazi muri Leta baramubwira bati:”Abatutsi baruzuye.”

Yakomeje avuga ati “Twageze Rukomo rero ntabwo twahagiriye amahoro twaje turi inyenzi zije gutata, tuba aho kugeza mu 1990 bamwica, bamufashe tariki 05 mu Kwezi kwa Munani bamujyana kuri Komini atwarwa na Burugumesitiri wa Komini Muvumba Rwabukombe.”

Nyiramongi avuga ko bakomeje kujya kubaza umugabo we kuri Komini bakababwira ko adahari ahubwo batangira kubahiga we n’abana be maze abahungishiriza ku mupadiri w’umudage witwaga Otto Mayer.

Yakomeje avuga ko aho yanyuraga bagendaga bamwishisha bamwita inyenzi kugera aho ahungiye i Kigali yagerayo bakabasaba gusubira iwabo kugira ngo bazabashe kubica kuko ari bo bari babazi neza.

Ati: “Abana twari kumwe bari banzi barambwiye ngo singende, nti eeeh singende abana banjye bose nabasize mu Mutara uru ruhinja mpetse nirwo nzarokokana narwo gusa ndagenda bazakore icyo bashaka.”

Muri uko kugenda yihishahisha Nyiramongi ngo yaje kugera ku ivuriro i Ngarama ahasanga umugangakazi witwa Adela akaba umugore wa Birindabagabo Gervais wahoze ari umudepite ngo barabafashije cyane barabacumbikira ndetse banabitaho.

Nyiramongi yasoje asaba abantu bose kuzamukundira Birindabagabo n’umugore we Adela maze ashimira Inkotanyi zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burakomeza gushishikariza abaturage gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanatanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibuka30: Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro agiye gushyirwa mu nyandiko

Kwibuka30: Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro agiye gushyirwa mu nyandiko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU