MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abayobozi basobanuriye abaturage agaciro ka Ejo Heza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
16/03/2022

Ubuyobozi bw’Akarere ka  Nyagatare bwasobanuriye abaturage bo mu Murenge wa Mukama ko Ejo Heza idafasha gusa abitabye Imana, bikuraho urujijo bamwe bari bafite kuri iyi gahunda,

Kuri uyu wa 15 Werurwe mu Murenge wa Karama, ubwo hakorwaga inama mpuzabikorwa y’Umurenge hagarutswe ku kamaro ka Ejo Heza. Muri iyi nama hamuritswemo imihigo n’aho ijyeze ishyirwa mu bikorwa.

Ku muhigo wo kongera ubwizigame muri gahunda ya Ejo Heza,  Umuyobozi w’Umurenge yavuze ko bahigiye imbere ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ko ku ya 30 Mata 2022, umuhigo wa Ejo Heza uzaba uri ku 100%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko Ejo Heza itagoboka gusa abitabye Imana,

Yakomeje agira ati: “Hari abaturage bari bazi ko amafaranga ya Ejo Heza ahabwa umuryango w’umuntu wapfuye gusa, ariko sibyo twabibasobanuriye ko ari amafaranga ashobora kuzakugoboka mu zabukuru, cyangwa waba wananiwe kwishyurira umwana ishuri, ukaba wayakoresha, hari n’igihe nitumara kwizigamira menshi bashobora kuzavuga ngo urafata 50% yayo uyikenuze, cyangwa uyakoreshe imishinga mito ishobora kubyara inyungu.”

Umunyamabanga w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare Umurerwa Aisha, akaba ashinzwe gukurikirana Umurenge wa Mukama na we wari witabiriye inama mpuzabikorwa y’Umurenge wa Mukama  yavuze ko bagiye gufatanya n’abayobozi b’umurenge, Utugari, Imidugudu n’Amasibo mu gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo barusheho gusobanukirwa akamaro n’ibyiza byo kwitabira gahunda ya Ejo Heza.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama ni uko uyu muhigo ugeze ku gipimo cya 71% muri uyu mwaka w’imihigo wa 2021/2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet ni umwe mu bari bitabiriye inama Mpuzabikorwa y’Umurenge wa Karama(Ifoto: Hakizimana Y.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NyagatareEjo Heza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abadepite basuye Gatsibo bareba imibereho y’abaturage n’ibikorwaremezo

Abadepite basuye Gatsibo bareba imibereho y’abaturage n’ibikorwaremezo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU