Abaturage bo mu Murenge wa Matimba n’abandi bahegereye barishimira iyubakwa ry’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ‘Ntoma TVET School’ yubatswe muri uyu murenge, ryitezweho kuba isoko y’ubumenyingiro no gucyemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.
Iri shuri rya TVET ya Ntoma ni rishya kuko ryatangiye kwakira abanyeshuri muri Nzeri 2022, ryakira abana bashoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’abihugura by’igihe gito mu mashami y’ubwubatsi, ubudozi no gusudira. Kikaba ubu kimaze kwakira abanyeshuri bigamo bagera ku ijana na mirongo inani.
Uwitwa Mukashema Liliane utuye muri uyu murenge wa Matimba aganira na MUHAZIYACU yavuze ko iki kigo kiziye igihe, ati: “Iki kigo kije gucyemura bimwe mu bibazo by’ubushomeri bwari buri mu rubyiruko rwo muri uyu murenge wacu.”
Naho Nkurunziza Pierre we unafite umwana wiga muri iki kigo avuga ko byabagoraga kubona aho abana babo biga imyuga, kuko amashuri yayo yari ari kure yabo, bigatuma abana batabona amahirwe yo kuyiga.
Yagize ati: “Byagoraga abana bacu kwiga imyuga, kubera ko aho amashuri yayo ari hari kure ariko kuba iyi TVET ije hano bizorohereza abana bacu, banarusheho kurwanya ubushomeri, abarangije hano bajye bihangira imirimo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Ngoga John avuga ko iri shuri ry’imyuga rije gufasha urubyiruko rwo muri uyu murenge n’abandi baturanye nawo.
Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kwegereza urubyiruko amashuri y’imyuga, kugira ngo barusheho kurwanya ubushomeri bihangira imirimo.








