Abaturage bo mu Kagari ka Rutongo bivuriza ku ivuriro ry’ibanze (Poste de Sante) rya Gakagati mu Murenge wa Rwimiyaga baravuga ko kuva mu 2015 basezeranyijwe ko iryo vuriro rigiye guhindurwa ikigo nderabuzima, kugeza ubu bakaba bagitegereje ko ritanga serivisi zo ku rwego rw’ikigo nderabuzima.
Iri vuriro rinakira abatuye mu Kagari ka Cyamunyana, rinakira n’abo mu Kagari ka Bwera mu Murenge wa Matimba ariko ubwo ryubakwaga ryari rigenewe kuba Ikigo Nderabuzima gusa ntibyakozwe, ingingo ituma abaturage bibaza icyabiteye ari nako kubona serivisi zo kwivuza bibagora.
Umwe mu babyeyi yabwiye RBA ati: “Batubwiye mu 2015 ko tugiye kujya tubyarira hano Gakagati ariko kuva icyo gihe twarategereje amaso yaheze mu kirere. Bitugiraho ingaruka kuko akenshi iyo ubonye nta mafaranga yo kujya Bugaragara ku kigo nderabuzima, uguma mu rugo byaba ukaba wagira ibyago byo kubyara umwana upfuye kubera ko utari butege nta mafaranga ufite.”’
Undi mubyeyi ati: “Dukeneye ikigo nderabuzima hafi kuko kujya Bugaragara biragoye kuko nka nijoro hari igihe baguca 10,000Frw kandi hari abatishoboye baba badafite ayo mafaranga. Biba ngombwa ko mbyarira mu rugo, hakaba igihe umwana agira ikibazo cyangwa njye nkakigira.”
Uyu mugabo avuga ko atazi impamvu badahabwa ikigo nderabuzima. Ati “ Dore inzu zitangiye gusaza, imireko yarashaje, ibikoresho biri kwangirika, sinzi ikintu cyabuze, ko ibikoresho bihari se!”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iyi gahunda yatindijwe no kuba hari ibyo Minisiteri y’Ubuzima yabasabye bataruzuza. Buvuga ko bwari bwasabwe kongeraho indi nyubako yakira abarwayi ndetse bukongeramo n’ibindi bikoresho.
Murekatete Juliet Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko bagiye gukemura iki kibazo.
Ati: “Dufite umufatanyabikorwa ugiye kutwubakira iyo nyubako akazatangira mu kwa 12. Ntabwo navuga ko izahita yuzura ariko igihe tuzaba dutangiye tuzihutisha ibyo bikorwa, ku buryo mu mwaka utaha bizaba byarangiye.”
Iri vuriro ry’ibanze rya Gakagati riri kwakira abantu 20 ku munsi gusa riramutse rigizwe ikigo nderabuzima ryakwakira abagera kuri 50 ku munsi harimo n’abarwayi bahabwa ibitanda.









