Arikyepiskopi wa Kigali akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Karidinali Kambanda, kuri uyu wa 1 Ugushyingo yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 122 Paruwasi ya Zaza iherereye mu Karere ka Ngoma imaze ishinzwe.
Ni umunsi kandi wahuriranye n’Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose wizihizwa uyu munsi mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika.
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye abakiristu bitabiriye uyu muhango kurwanya igwingira kandi bakanarushaho kwitabira gahunda za Leta.
Ati: “Nk’inzego za Leta turasaba abakirisitu bateraniye hano kurwanya igwingira rituruka ku mirire mibi, gushishikariza abana kudata amashuri no kwitabira izindi gahunda za Leta nka EjoHeza, Mituweli kuko tuzi neza ko roho nzima itura mu mubiri muzima.”
Paruwasi ya Zaza yashinzwe ahagana mu mwaka w’i 1900, ni yo ya kabiri yashinzwe hano mu Rwanda muri Kiliziya Gatolika nyuma gato ya Save.
Abamisiyoneri bahaje barambagiza aho bashyira paruwasi, aho bivugwa ko baje bakurikiye Ikiyaga cya Mugesera.
Amateka avuga ko abamisiyoneri b’abera baje bageze i Zaza uwo munsi imvura iragwa ariko hakaba hari harateye amapfa, bituma bavuga ko iyo mvura ari umugisha, iba imbarutso yo bahashima, bahashinga ihema, bahashyira Paruwasi ubwo.Hari tariki 1 Ugushyingo 1900; bayitirira bikilamariya w’abatagatifu bose.







