Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abayobozi bo mu Karere ka Ngoma kurushaho kunoza serivisi baha abaturage babarinda kwishora mu nkiko.
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa 03 Werurwe, yanitabiriwe n’Umuvunyi Mukuru ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, bibukije abayobozi ko umuturage agomba kuba ku isonga agafashwa kubona serivisi nziza ariko igikomeye bakarindwa kwishora mu nkiko.
Umuvunyi Mukuru yagize ati: “Haracyagaragara akarengane hirya no hino umuturage iyo umuhaye serivisi mbi, iyo umusiragije ngo ba ugiye uzaze ejo, wajya ku muyobozi akakubwira ngo sinjye ubishinzwe, ba ugiye. Ubundi umuntu uba ugomba kumuyobora uti jya hariya bagufashe, hari b’irangamimerere nabo bafasha abaturage hari Kandi n’abakozi bashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko mu karere (MAJ) ikibazo gihari yagufasha.”
“Icyo dusaba tubona gikwiye ibintu byose ubuhuza ni ubwa mbere aho kugira ngo bajye gusiragira mu nkiko nicyo ziriya nzego zibereyeho ni ugufasha abaturage gukemura ibibazo batarinze kujya mu nkiko.”
Nyiramana Florida ni umukuru w’Umudugudu wa Nyakageyo mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Sake, yemeza ko iyi nzira bayitangiye bagira umudugudu utarangwamo icyaha, ko hari aho bihuriye no guha abaturage serivisi nziza,
Yagize ati: “Twatangiriye mu masibo ibibazo byose tubikemurira mu masibo kandi ya masibo yacu agakora nk’ari mu irushanwa, ibyo nibyo badutoreye; kubegera tukabaha hafi, ugize icyo akenera akakibona n’uwo bagiranye ikibazo cyangwa uwagiteje tukahabera igihe, abaturage bacu baranyuzwe, serivisi tubaha barazishimira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yemeza ko bakwiye kongera imbaraga muri serivisi baha abaturage, ati: “Ndasaba abo dufatanya kuyobora akarere ko duteza imbere inkingi y’imiyoborere myiza, twimakaza gutanga serivisi nziza.”
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa 13 mu Gihugu ku buryo abaturage babona serivisi zitangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, naho ku ihame ry’icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi, Akarere ka Ngoma kari ku mwanya wa 14.









