MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ibitaro bya Kibungo byazirikanye umunsi mpuzamahanga w’abarwayi 

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
11/05/2023

Ibitaro bikuru bya Kibungo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bazirikanye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, bibagenera impano n’ubufasha, mu muhango waranzwe no gusabira abarwayi ndetse n’ubusabane bifasha abarwayi kumva ko atari bonyine.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi, washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992, ukaba wizihizwa ku rwego rw’Isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare,  ariko ibitaro bikuru bya Kibungo bikaba byahisemo kuwizihiza kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023 ku nsanganyamatsiko igira iti “Tumwiteho”.

Ni umunsi wabimburiwe n’igitambo cya misa yo gusabira abarwayi, haza no gutangwa impano n’inkunga y’amafaranga 73,400 frw yakusanyijwe n’amatorero atandukanye n’abantu ku giti cyabo.

Bamwe mu barwayi bagenewe impano zitandukanye, bahabwa n’umwanya wo gutanga ibitekerezo byabafasha guhabwa serivisi nziza z’ubuvuzi, bagaragaza n’ibyifuzo byabo.

Uhagarariye abarwayi bo muri bino bitaro, Rudahundagara Patrick, yavuze ko bishimiye kuba berekwa urukundo nk’abantu barwaye ndetse basaba ko bakomeza kwegerwa cyane kugira ngo bamenye uko bamerewe.

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibungo kuba bwaradutekerejeho kugira ngo twifatanye kuri uyu munsi mukuru w’abarwayi, bisobanuye byinshi kuri twe ko dutekerezwaho ariko kandi sinakwibagirwa gusaba ko bakongera umubare w’abaganga bitewe n’umubare munini w’abari hano.”

Ibitaro bikuru bya kibungo bivuga ko imibare y’abarwayi igenda yiyongera aho bageze ku gipimo cyo kuba bakira abagera ku bihumbi 75 ku mwaka, umubare usanga atari muto ugereranije n’abakagombye kubaha serivisi nubwo ubushobozi n’ubushake buhari bwo kubafasha uko bukwiriye.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi, amahugurwa n’ireme rya serivisi muri ibi bitaro, Ukize Jean Marie yavuze ko nk’abantu bita ku barwayi uyu munsi usobanuye ikintu kidasanzwe kuri bo.

Yagize ati: “Aba ari umunsi wo kwita ku murwayi koko ariko ni ku mpande zombi n’umukozi buriya yongera gusa nk’aho yipima ku mitangirwe ya serivisi cyane cyane agaruka ku kintu cy’indangagaciro zo mu kazi ndetse n’umuhamagaro, kuko murabizi uyu murimo dukora usaba ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru aribwo twongera gutekereza ku muntu ubabaye n’icyo agomba gufashwa.”

Ukize yavuze ko hakiri imbogamizi zitandukanye ibitaro bya Kibungo bigenda bihura nazo nk’ibikoresho bidahagije cyangwa se ngo bijyanye na serivisi bitanga, ariko ko hari icyizere cy’uko mu gihe cya vuba bizakemuka umurwayi agakomeza agira imibereho myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yashimiye ibitaro bikuru bya Kibungo byateguye uyu munsi ku bwitange bwabo n’uruhare rw’abaganga bake bita ku murwayi ndetse anihanganisha abarwayi baharembeye.

Mukayiranga yavuze ko hari gahunda yo gufasha ibitaro kugira ngo boroherwe n’umutwaro wo kwakira abarwayi benshi, ati: “Hari abaganga bari mu byiciro biriri, abatangwa na Minisiteri n’abatangwa n’Akarere rero Leta irabizi barimo kugerageza kudushakira abaganga no mu minsi nka 15 ishize hari abo baduhaye kugira ngo icyo kibazo kibashe gukemuka, hanyuma ikindi ni uko turimo kugerageza kubaka ibigo nderabuzima hirya no hino kugira ngo umubare w’abantu benshi baza aha ugabanuke.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko hari gahunda yo kwegereza umuturage serivisi hafi y,e aho mu mirenge 14 iri mu karere, hari imirenge 12 ifite Ibigo nderabuzima ndetse harimo n’ifite ibigo bibiri nka Remera, Kibungo na Zaza, hakaba hari n’imirenge ya Kazo na Karembo iri kubakwamo ibigo nderabuzima, hakaba hari kubakwa na Poste de sante 13 mu tugari zitari zisanzwe zirimo.

Mukayiranga Marie Gloriose, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Ba noteri bigenga basabwe umusanzu mu gukumira amakimbirane n’amanyanga

Bugesera: Ba noteri bigenga basabwe umusanzu mu gukumira amakimbirane n’amanyanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU