MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Haravugwa gutinda guhembwa no gucibwa amafaranga y’umurengera ku baturage bakora muri VUP

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
06/03/2020
Abaturage bakora imirimo binyuze muri gahunda ya VUP (Ifoto: Interineti)

Abaturage bakora imirimo binyuze muri gahunda ya VUP (Ifoto: Interineti)

Abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bafite akazi muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) barinubira icibwa ry’amafaranga y’umurengera buri uko bahembewe iminsi 15, aho bavuga ko bacibwa arenga 500 babwirwa ko ari ayo guhembwa abarinda Umurenge Sacco bagasaba ko bikurikiranwa bakanahemberwa igihe.

Bamwe mu baganiriye na Radio/TV1 bagaragaje ko kuva batangira gukora muri iyi gahunda nta munsi numwe barahembwa amafaranga yose ngo bakora iminsi 45 bakabishyuramo 15 ndetse banagaragaza ko babangamiwe no gukatwa amafaranga y’umurengera.

Umwe yagize ati: “Ni ukuvuga ngo niba dukoze nk’iminsi 15 inshuro eshatu baratwishyuramo iminsi 15 rimwe yayindi ibiri bayidusigaremo, noneho dukomeze dukore niyajya kongera kugera mu minsi 15 inshuro enye baduhembe indi nshuro imwe gutyo gutyo.”

Undi muturage yavuze ko akenshi batajya babishyurira rimwe amafaranga baba barakoreye bigatuma bafata amafaranga y’ibice ntagire n’ikintu gifatika abamarira.

Gukatwa ay’umurengera ngo “byabaye umuco” 

Abaturage bavuga ko buri uko bahembwe hari abakatwa amafaranga 500 abandi 800 ndetse ngo hari n’abakatwa 1,800 babwirwa ko ari ayo guhemba abarinda Umurenge Sacco Rukumberi.

Umwe yagize ati: “Batubwiye ko badukata amafaranga 500 ariko twareba tugasanga badukuyeho 1,800 bayakata buri uko tugiye guhembwa iyo tubajije ntakintu batubwira.”

Undi muturage we yavuze ko bamukata amafaranga 800 yanabaza umukozi wa Sacco impamvu ayamukase akamwihorera.

Umukozi w’Umurenge wa Rukumberi ushinzwe imari n’ubutegetsi Bigirimana Charles yavuze ko ibibazo byose bigaragara muri iyi Sacco biterwa no kuba ifite abakozi bake kandi ngo ntinakoreshe ikoranabuhanga, yavuze ko Umurenge ukora ibishoboka kugira ngo amafaranga agere ku baturage hakiri kare ariko ngo byagera kuri Sacco bigatinda kubera abakozi bake.

Umuyobozi wa Sacco ya Rukumberi Gapira Francois we avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi ari bwo butinda guhemba abaturage, banabahemba bakabahembera iminsi 15 gusa bigatuma babasigaramo umwenda.

Ati: “Umurenge urebye ufite ikibazo, hari igihe babishyura iminsi 15 gusa barakoze nk’iminsi 45 indi minsi igasira bigatuma bahembwa rimwe gusa nicyo kibazo gihari, amafaranga rero tubaca iyo baje kubikuza ni amafaranga 500 y’uko tuba twabahaye serivisi andi tuyabaca umwaka urangiye 1500 y’uko twabacungiye konti neza umwaka wose; ayo ni nayo adufasha guhemba abaducungira umutekano.”

Uyu muyobozi yahakanye yivuye inyuma ibyo gukata abaturage amafaranga y’umurengera avuga ko abaturage bababeshyera.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaRukumberiUmurenge SaccoVUP

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
‘Nta muturage uzongera gukoresherezwa ubutaka atahawe ingurane’

'Nta muturage uzongera gukoresherezwa ubutaka atahawe ingurane'

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU