Perezidante wa Komisiyo y’imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Senateri Umuhire Adrie, yavuze ko guteza imbere abari mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Karere ka Ngoma bisaba ubufatanye bw’abikorera n’ababigisha mu gukuraho icyuho gihari cyo kutabona imenyerezamwuga ku banyeshuri; imfashanyigisho n’ibikoresho bidahagije.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Gashyantare 2025 mu nama nyunguranabitekerezo yabahurije hamwe n’inzego zishinzwe amashuri ya TVET, umurimo, abikorera by’umwihariko abafite inganda n’ibigo bitanga akazi ku barangiza amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imyuga.
Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 imirenge yose yo mu Gihugu izaba ifite nibura ishuri rimwe ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, mu gihe ayo mashuri azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange.
Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa Muntu muri Sena iri gukora igikorwa cyo kureba ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu turere dutandukanye harimo n’Akarere ka Ngoma.
Tariki 25 Gashyantare 2025, Abasenateri babiri barimo Perezida w’iyi Komisiyo ifite uburezi mu nshingano, Umuhire Adrien na Senateri Twahirwa André basuye amashuri amwe n’amwe yaba ari ayatanga ubumenyi bw’igihe gito VTC, amashuri ya TCC n’amashuri makuru, RP Ngoma.
Perezidante wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, yagize ati:“Turishimira ko aho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ageze abayasohokamo abenshi babona akazi, hari bamwe babasha kwihangira imirimo, abandi bakajya gukorera abandi ariko mu by’ukuri icyuho twasanzemo ni uko hari aho usanga iyo bagiye kwimenyereza umurimo inganda cyangwa se abikorera hari aho bataborohereza cyane.”
Senateri Umuhire Adrie akomeza agira ati: “Hari aho twagiye dusanga aho bigira hari ibikoresho bimwe na bimwe badafite ariko Abanyenganda babifite, bakoranye rero ba bandi babigisha na ba bandi bari mu nganda bya bikoresho batabashije kubonera aho biga abari ku nganda bakabafasha kubyimenyereza no kubikoresha byatuma ba banyeshuri dusohora basohoka nta cyuho gihari.”
Senateri Umuhire avuga ko indi mbogamizi basanze ari y’uko “hari ibikoresho bimwe na bimwe bitewe n’iterambere aho rigeze batarabasha kubona ariko twabiganiriye ku buryo na byo bigiye kubonerwa igisubizo.”
Yavuze ko icyo bashaka ari uko aba banyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro barangiza ya mashuri bashobora gusohoka bakajya ku isoko ry’umurimo bakabasha kwihangira umurimo, ariko bagasohoka bafite n’ubumenyi ba bandi babakoresha bakeneye.
Ishusho y’uburezi mu mashuri y’imyuga
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko hari amashuri y’imyuga ubumenyingiro na tekenike 19 mu Karere ka Ngoma.
Yagize ati: “Amashuri y’imyuga, ubumenyingiro na tekenike TVET L3-L5 ni 14 harimo aya Leta 7, Amashuri afatanya na Leta ku bw’amasezerano 5 n’amashuri yigenga 2. Aya L1-L2 hari 5 harimo irya Leta rimwe n’amashuri yigenga 4.”
Ishusho y’uburezi mu Karere ka Ngoma igaragaza ko muri 2021-2022 mu mashuri y’imyuga ubumenyingiro na tekenike harimo abanyeshuri 2,115 barimo ab’igitsina gabo 1,232 na gore 883.
Muri 2022-2023 harimo abagera ku 3,003 barimo abagabo 1,651 n’abagore 1,352 naho 2023-2024 bari 4,521 harimo abagabo 2,238 n’abagore 2,283; naho muri uyu mwaka wa 2024-2025 harimo abagera kuri 3,816 barimo abagabo 1,852 n’abagore 1,964.
Aya mashuri y’imyuga arimo muri uyu mwaka wa 2024-2025 arimo abarimu 272.
Ibikorwa bitanga imirimo ndetse n’aho kwimenyereza ku bize mu mashuri y’imyuga ubumenyingiro na tekenike, TVET mu Karere ka Ngoma hari amahoteli 2, Moteli 13, Udukiriro 2, Amagaraje ni 10, inganda ni 7, abafite ibijyanye no kudoda ni 122.
Visi Meya, Mukayiranga yavuze ko mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Ngoma hakiri imbogamizi zirimo: inyubako zidahagije, inyubako zishaje, ubuke bw’ibikoresho, ubuke bw’aho kwimenyereza umwuga.
Mu byifuzo byafasha gukomeza kunoza uburezi yavuze ko hakenewe kongera inyubako, kongera umubare wa mudasobwa na murandasi ifite imbaraga, kongera umubare w’amashami akagera no mu mirenge ya Zaza na Sake, kongera ibikoresho bijyanye n’igihe no kongera amahugurwa ku bakozi.
Abikorera biyemeje guhindura imikorere
Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye ibi biganiro byagarutse ku kuba iterambere rya TVET rizashoboka ari uko habayeho umusanzu w’abafite ibigo bitanga akazi kuri aba baba barangije muri ayo mashuri.
Uhagarariye Inganda zikora mu Karere ka Ngoma, Dusabe Jean Marie Vianney, ati: “Kudatanga imenyerezamwuga ku banyeshuri ku gihe biri hamwe na hamwe, ariko iyo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ubu turahari tugiye kubikosora kandi tuzabiha umurongo mwiza, hanyuma abana bava mu mashuri baze tubahe imenyerezamwuga nabo bavemo abagabo bazabasha gutera imbere mu gihe kizaza.”
Mukeshimana Seraphine waje uhagarariye Hoteli ya Eastgate Ngoma, yavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga mu gufasha abanyeshuri baza kwimenyereza umwuga.
Ati “Batugiriye inama y’uko umunyeshuri ava ku ishuri ubumenyi yazanye muri Hoteli cyangwa kwimenyereza umwuga ngo aribwo asubiranayo, tugomba gukora ibishoboka byose akagira ibyo atwara nk’udushya na we yajyana akigisha abandi banyeshuri nibura akagira impinduka ajyana.”
Igihugu cy’u Rwanda gifite icyerekezo muri NST2 y’uko buri Kagari kazagira amashuri yigisha by’igihe gito(VTC) ndetse na gahunda y’uko buri Karere kazaba gafite ishuri ry’ikitegererezo ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro.











